00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Chameleone wabujijwe n’abaganga kunywa inzoga, yavuye mu bitaro ahitira mu kabari

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 April 2025 saa 01:08
Yasuwe :

Dr. Jose Chameleone uri mu bamaze kubaka izina mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu myaka isaga 25 ishize, nyuma kugirwa inama n’abaganga yo kureka inzoga cyangwa kuzigabanya, yavuye mu bitaro ahitira mu kabari yakiriwemo, ibintu byateye benshi impungenge.

Ku wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025 nibwo Chameleone n’umuvandimwe we Weasel basesekaye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, bakirwa n’imbaga y’abakunzi b’aba bahanzi bakomoka mu muryango wa Mayanja uzwi cyane muri Uganda.

Aba bombi bari bavuye muri Amerika aho Weasel yari amaze amezi ane arwarije mukuru we Jose Chameleone, guhera mu Ukuboza umwaka ushize.

Yari yafashwe n’indwara yangije inyama ze zo mu nda aho bivugwa ko byatewe n’ubwinshi bw’inzoga anywa.

Ubwo Chemeleone yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru akigera muri Uganda, yavuze ko atarakira neza ndetse ateganya gusubira muri Amerika muri Gicurasi 2025.

Yagize ati “Ntabwo ndamera neza…ntabwo ndakira neza. Nagarutse mu rugo kuko nari mpakumbuye bitavugwa, nkaba nari nkeneye kuba ndi hano. Ariko nzasubira muri Amerika muri Gicurasi mu matariki ya 2 kugira ngo nsuzumwe.”

Nyuma y’aya magambo y’uyu mugabo ariko yagaragaye mu kabari aho yari yateguriwe igitaramo cyiswe “The Return of Chameleone”.

Muri iki gitaramo yaririmbyemo anasuhuza abakunzi be bari bamukumbuye, yari aherekejwe na Sandra Teta na Weasel.

Amashusho yagiye hanze agaragaza uyu muhanzi yizihiwe ari kumwe n’umuvandimwe we Weasel ari kunywa inzoga ibintu byatumye bamwe bibaza niba ubuzima bwe butagiye kongera kujya habi mu gihe nawe yaba yongeye gusoma ku gatama.

Hari nk’uwanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Umuganga yaravuze ngo ugende uruhuke, none uri hano uri kunywa inzoga wikora ibi byose?”

Ibi bikomeje kuba mu gihe mu Ukuboza 2024 Abba Marcus umuhungu wa Jose Chameleone yari yahishuye ko abaganga bamenyesheje umuryango w’uyu muhanzi ko, ashobora kutarenza imyaka ibiri agihumeka umwuka w’abazima mu gihe yakomeza kurangwa n’imyitwarire yo kunywa inzoga nyinshi.

Ubwo Jose Chemeleone yageraga i Kampala, yakiriwe n'imbaga
Chameleone aheruka kugirwa inama n'abaganga yo kureka inzoga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .