00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga na Junior wo muri Juda Muzika mu bitabiriye Mr Rwanda i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy, Thamimu Hakizimana
Kuya 30 March 2022 saa 06:17
Yasuwe :

Alex Mbaraga uzwi nka Junior wo mu Itsinda Juda Muzik na Rwema Gihame Richard ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva ni bamwe mu bari guhatanira guhagararira Umujyi wa Kigali mu Irushanwa rya Mr Rwanda.

Ni amarushanwa yazenguruka intara zose z’igihugu mbere y’uko kuri uyu wa 30 Werurwe 2022, amajonjora yaryo y’ibanze asorezwa mu Mujyi wa Kigali.

Ni igikorwa cyabereye ahitwa Century Park Hotel Nyarutarama. Cyitabiriwe n’abasore 75 bahatanira guhagararira Umujyi wa Kigali, bakaba bari mu barenga 400 bari bariyandikishije.

Ukigera ahari kubera iri rushanwa imwe mu nkuru yari iri guca ibintu ni iy’ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’umuhanzi wo mu itsinda rya Juda Muzika uri guhatanira kuba Mr Rwanda.

Rwema Gihame Richard ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yitabiriye iri rushanwa nyuma y’uko Jeannette Uwimana na we bahuje ikibazo yitabiriye irya Miss Rwanda ndetse akanegukana ikamba rya Miss Innovation.

Ubwo twandikaga iyi nkuru aba basore bari bamaze guca imbere y’akanama nkemurampaka ariko bitaramenyekana niba batsinze.

Igikorwa cyo guhitamo ba rudasumbwa b’u Rwanda cyatangiye gitinze ndetse Umuvugizi wa Mister Rwanda, Mugisha Innocent, yabwiye IGIHE ko byatewe no kuba hari abatubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yagize ati “Twari gutangira saa Tanu ariko ibikorwa bitinda gato; hari abazaga ugasanga bibagiwe kwipimisha Covid-19 tukabasubizayo kugira ngo babanze bayipimishe.”

Mbere y’uko aba basore batangira kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka, mu basore 400 biyandikishije abageze aho ijonjora ryabereye bageraga ku 150.

Mbaraga Alex wo mu Karere ka Kicukiro yabwiye IGIHE ko afite “icyizere cyo kuzegukana umwanya wa mbere muri Mister Rwanda.’’

Uwitabiriye iri rushanwa wese akaba yarasabwagwa kuba ari ingaragu, kuba ari umunyarwanda no kwerekana ko atafunzwe n’ibimuranga

Aba bari guhatanira guhagararira Umujyi wa Kigali nyuma y’uko hamenyekanye batanu bahagarariye Intara y’Iburasirazuba, barindwi bahagarariye iy’Uburengerazuba, umunani bo mu Majyaruguru n’Amajyepfo ihagarariwe n’abasore batanu.

Aba bari gutoranywa n’Akanama Nkemurampaka karimo Umunyamakuru Aissa Cyiza ukorera Royal FM, Sunday Justin na Sebudwege Chear usanzwe ari Visi Perezida wa Imanzi Ltd itegura iri rushanwa rya Mr Rwanda.

Rwema Gihame Richard ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva ni umwe mu bitabiriye Mr Rwanda
Junior wo mu itsinda rya Juda Muzika ni umwe mu bahatanira guhagararira Umujyi wa Kigali muri Mr Rwanda
Abasore bose batambukaga imbere y'akanama nkemurampaka
Umuhire Rebecca usanzwe ari umunyamakuru wa Royal FM ni we uba uyoboye ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .