00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Udushya twaranze igitaramo cya Koffi Olomide (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Ukuboza 2021 saa 06:33
Yasuwe :

Abakunzi b’umuziki wa Rumba by’umwihariko uwa Koffi Olomide bararanye akanyamuneza kubera igitaramo cy’akataraboneka yakoreye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021.

Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Arena yahuriyemo na King James, Yvan Buravan ndetse na Chris Hat uri mu bahanzi bakiri kuzamuka.

Buri muhanzi wese wanyuze imbere y’abari bitabiriye iki gitaramo yanyuze abakunzi b’umuziki mu buryo bwe ariko ku bo mu Rwanda bigeze kuri King James biba akarusho kuko yagaragaje ko mu myaka irenga 10 amaze akora umuziki agifite igikundiro n’ubushobozi bwo guhagurutsa abakunda gucinya akadiho.

Byageze kuri Koffi we biba ibindi bindi cyane ko ariwe benshi bari bategereje. Uyu muhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashimishije benshi ndetse ava ku rubyiniro ubona abari bitabiriye banyuzwe n’uburyo yataramanye nabo.

Muri iki gitaramo cyanyuze benshi IGIHE yakusanyije tumwe mu tuntu tudasanzwe twabereyemo.

‘The Show must go on’

Igitaramo kigomba gukomeza! Niyo magambo yari ari kugaruka cyane ku nsakazamashusho zari ziri muri Kigali Arena.

Inkuru y’uko Koffi agiye gutaramira mu Rwanda ikimenyekana abantu batangiye kugura amatike gake gake, mu myanya nibura 5 000 yari iteganyijwe ku bagomba kwitabira.

Nyuma yo kwaduka kw’inkuru z’abarwanyaga igitaramo cy’uyu muhanzi bamwe, batangiye gucika intege, bazi iki gitaramo kitakibaye.

Abiganjemo abagore bazwi nk’aba-feminists nibo bashyize ijwi hejuru bifashishije imbuga nkoranyambaga, bavuga ko u Rwanda nk’igihugu gisanzwe gishyira imbere iterambere ry’umugore n’uburinganire bidakwiriye ko igitaramo cya Koffi kibera ku butaka bwacyo.

Babivugaga bashingiye ku kuba yaragiye ashinjwa gukubita ababyinnyi be b’abakobwa, kubasambanya n’ibindi.

Hari kandi n’ababivugaga bagendeye ku mahane uyu muhanzi yakunze kugaragaza aho mu 2012 yakubitiye umufotozi w’Umunyarwanda mu Murwa Mukuru Lusaka muri Zambia, mu 2016 bwo agakubitira umubyinnyi we ku Kibuga cy’Indege i Nairobi.

Igitaramo yari afite muri Kenya ku wa 11 Ukuboza 2021 cyahagaritswe kubera impamvu zitamenyekanye.

Umutekano udasanzwe ahabereye igitaramo

Umutekano wari wose kuri Kigali Arena ahabereye igitaramo

Iki gitaramo kuri Kigali Arena aho cyabereye hari harindiwe umutekano udasanzwe. Ubundi umuhanda unyura kuri Stade ugakomeza kuri Kigali Arena usanzwe unyuramo imodoka z’ibyerekezo bibiri ariko kuri iyi nshuro siko byari bimeze kuko imodoka zigana kuri Kigali Arena ziturutse kwa Lando zitari zemerewe kuhanyura.

Itsinda ry’abantu benshi babaga bategereje kwinjira mu gitaramo ntabwo rymaraga umunota urenze umwe abashinzwe umutekano batararibwira ko ahantu bahagaze hatemewe.

Ibi byari ukwirinda ko hari abantu baza kuririra mu kavuyo n’umuvundo w’abantu bakaba bateza umutekano muke kuri Kigali Arena bamagana igitaramo cya Koffi cyane ko bamwe bari babyigambye.

Bana nzambe babukereye bambaye ibendera

Bana Nzambe nabo bari babukereye...

Abankongomani ntabwo bajya biburira! Bazwi kwambara amabara menshi y’imyenda, kunyereza umusatsi no kugira ayandi mafiyeri menshi akenshi utasangana abandi muri Afurika y’Ibiyaga bigari.

Mu gitaramo cya Koffi, benshi bakomoka muri RDC aho uyu muhanzi aturuka bari babukereye bambaye mu buryo butandukanye. Bamwe bari baje mu gitaramo bitwaje ibendera ry’igihugu cyabo.

Bamwe basubijwe iwabo kubera kudakingirwa

Mbere yo kwinjira buri wese yabanzaga kwerekana ko afite itike kandi yikingije

Muri iyi minsi isi muri rusange ihangayishijwe n’ubwoko bushya bwihinduranya bwa Coronavirus yiswe ‘Omicron’. Kubera iyi virusi nshya, mu ngamba nyinshi ziri gufatwa mu bihugu ni ugufata inkingo nibura ebyiri ndetse n’urwa gatatu rushimangira ku bafite uburwayi budakira cyangwa se bageze mu za bukuru.

Mu gitaramo cya Koffi Olomide, abantu bose bacyitabiriye nibura basabwaga kuba barikingije inkingo ebyiri kandi bakerekana n’icyangombwa cy’uko bipimishije.

Koffi yagiye ku rubyiniro yambaye ingofero yamenyekanye kuri Mobutu Sese Seko

Koffi yaserutse yambaye ingofero isa nk'ikoze mu ruhu rw'ingwe nk'iyo Mobutu Sese Seko yakundaga kwambara

Koffi yagiye ku rubyiniro yambaye ingofero imeze nk’ikoze mu ruhu rw’ingwe isa nk’iyari ikirango Mobutu wamenyekanye nka Mobutu Sese Seko, wayoboye Zaïre imyaka 32.

Koffi yaserukanye iyi ngofero mu gitaramo cye I Kigali ndetse kuva gitangiye kugeza kirangiye ntabwo yigeze ayikuramo.

Koffi yaririmbye zimwe mu ndirimbo zikunzwe n'izakanyijijeho mu myaka yatambutse
Buri wese yabyinaga uko ashoboye...
Igihe cyose yamaze ku rubyiniro, nta muntu n'umwe wari wicaye
Uyu mugabo yerekanye ko ari Umwami w'Injyana ya Rumba
King James yigaragaje cyane muri iki gitaramo
Abanye-Congo bari babukereye mu myenda y'amabara baje gushyigikira Koffi
Amatike yari yateganyijwe yose yaragurishijwe
Abakunda umuziki wa Rumba bari babukereye
Umuntu utarahawe inkingo ebyiri za Covid-19 ntabwo yemerewe kwinjira
Abantu bitabiriye igitaramo cya Koffi Olomide mu mihanda yerekeza i Remera

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .