00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Humble Jizzo n’umuryango we berekeje muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Nyakanga 2021 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Humble Jizzo n’umuryango we berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2021 bisiga icyoba mu bakunzi b’itsinda yabarizwagamo rya Urban Boys baketse ko noneho risenyutse burundu.

Uyu mugabo asigaranye na Nizzo muri Urban Boys nyuma y’uko Safi Madiba abiyomoyeho mu 2017.

Hari abahamya ko uyu muhanzi ajyanye n’umuryango we gutura muri Amerika cyane ko asanzwe afite ubwenegihugu, ibintu bishyira iherezo ku itsinda yabarizwagamo.

Mu gushaka kumenya ukuri n’ahazaza ha Urban Boys mu gihe uyu muhanzi yaba agiye gutura muri Amerika, Nizzo yabwiye IGIHE ko Humble Jizzo yari afite gahunda yo kujya muri Amerika muri gahunda z’umuryango, ariko ko aramutse anagiye kuhatura we ntacyo byaba bimutwaye.

Ati “Urumva turi muri Guma mu Rugo, biragoye nari kumuherekeza. Narimbizi ko agomba kujya muri Amerika muri gahunda z’umuryango, ariko mu gihe yaba abona inyungu mu kujya kuhatura rwose njye nta kibazo na kimwe byantera.”

Humble Jizzo yerekeje muri Amerika mu gihe nk’itsinda rya Urban Boys bari bamaze igihe nta bikorwa bya muzika bahuriyemo bari gukora.

Ibimenyetso by’uko iri tsinda riri mu marembera byongeye kugaragara nyuma y’aho mu minsi ishize Nizzo yasohoye indirimbo yitwa ‘Fine’ yakoranye na Social Mula na Peace Jolis. Ntabwo yumvikanamo Humble Jizzo.

Nk’itsinda, Nizzo na Humble baheruka gushyira hanze indirimbo tariki 16 Nzeri 2019. Icyo gihe yitwaga ’Go Low’.

Humble Jizzo n'umuryango we berekeje muri Amerika
Ubwo Humble Jizzo yerekezaga ku ndege yamujyanye muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .