00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwiza yategujwe ko amashusho ye ari gukora imibonano mpuzabitsina agiye gushyirwa ku karubanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 September 2022 saa 09:41
Yasuwe :

Bwiza uri mu bahanzi b’abakobwa bagezweho mu Rwanda, yategujwe ko hari amashusho amugaragaza ari gukora imibonano mpuzabitsina agiye gushyirwa ku karubanda.

Umuntu uzwi ku mazina ya Kasuku ku mbuga nkoranyambaga ni we wateguje uyu muhanzikazi ko isaha iyo ariyo yose ari bushyire hanze aya mashusho kuko ngo ayafite mu biganza bye.

Bwiza akibona ayo magambo yari yashyizwe kuri Instagram, yifashishije urukuta rwe asubiza ko adatewe ubwoba n’ibyo uwo muntu ari kuvuga.

Ati “Niba ari n’amafaranga byansaba ntayo naguha, kora ibyo wumva bigushimishije kuri njye.”

Uwo Kasuku nawe yahise amusubiza ati “ Arabizi neza ko umuzigo nywifitiye, ubwoba buramwishe ngo amafaranga. Hama hamwe abana bakote nigaramiye.”

Uwo muntu yavugaga ko ayo mashusho ya Bwiza amugaragaza ari gukora imibonano mpuzabitsina, afite iminota itatu.

Ibintu nk’ibi bisanzwe mu bahanzi, ku buryo rimwe na rimwe hari ababikoresha babeshya, bashaka kumenyekanisha gahunda zabo. Ni nako benshi bakeka ibiri hagati ya Bwiza n’uwo muntu witwa Kasuku.

Gusa IGIHE yabonye ubutumwa Umuyobozi wa KIKAC, Dr Kintu Mohamed yandikiye umuyobozi ushinzwe abahanzi muri iyi sosiyete Uhujimfura Jean Claude amubaza ibiri kuba.

Ati “None se ibi ni ibiki mwakoze mutatubwiye?”

Ni ikibazo cyumvikanisha ko n’iyo iza kuba ari ikinamico, byari gusaba ko baba babipanze nk’ikipe bose bazi ibigiye kuba.

Uhujimfura Jean Claude yavuze ko atazi neza ibiri kuba kuko nawe yabibonye ku mbuga nkoranyambaga ndetse kugeza ubwo twavuganaga yari atarabasha kuvugana na Bwiza ngo amenye ukuri.

Bwiza we yavuze ko ayo mashusho atayazi, ati “Nta gitekerezo na kimwe nyafiteho, niyo mpamvu byanshyuhije umutwe gusa abaye anahari nyine ubwo ntacyo nabikoraho.”

Ibi byabaye kuri Bwiza bijya gusa n’ibiherutse kuba kuri Tiwa Savage ubwo mu 2021 hari umuntu wamubwiye ko yiteguye gusohora amashusho ye ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Icyo gihe uwo muntu yamwoherereje ayo mashusho ye, amubwira ko natamuha amafaranga ari buyashyire hanze.

Tiwa Savage yafashe icyemezo cyo kwanga gutanga amafaranga kuko atari yizeye ko nayatanga amashusho atari bujye hanze, ahubwo yanzura gutangaza ubwe ko hari abantu bagiye gushyira hanze amashusho ye ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Icyo gihe abinyujije mu itangazamakuru yaje gutangaza ko hari umuntu uri kumusaba amafaranga, kugeza ubwo amashusho yagiye hanze ntagire umuntu n’umwe atungura.

Bwiza yatangaje ko adateganya gutanga amafaranga kugira amashusho ye adashyirwa hanze
Uyu mukobwa yavuze ko atazi niba ayo mashusho ahari, gusa ko niba ahari koko ntacyo yabikoraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .