00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwitabire buri hasi, kutubahiriza amasaha…Ibyaranze igitaramo cyatumiwemo Sheebah i kigali (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 August 2022 saa 10:30
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Kanama 2022 nibwo habaye igitaramo cya mbere cy’Iserukiramuco ‘ATHF’ cyasize isura mbi ku musozi wa Rebero aho cyabereye.

Iki gitaramo byari byitezwe ko kiririmbamo abahanzi barimo Soldier Kid, M.Phaba, Logan Joe, Kenny K-Shot, Ish Kevin, Kivumbi, Bruce Melodie na Sheebah Karungi.

Ni igitaramo cyagombaga kuyoborwa n’aba MC barimo Anita Pendo, MC Tino, MC Tessy bafatanyije na Lynda Ddane waturutse muri Uganda, kigacurangamo aba DJs nka DJ Toxxyk, DJ Ira na DJ Nickson Slim.

Mu biganiro bitandukanye n’itangazamakuru abateguye iki gitaramo bakunze kuvuga ko kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, icyakora bitunguranye zarinze zigera abantu bataragera aho cyagombaga kubera.

Ibi byatumye gikerererwa gutangira ndetse gitangira bitinze cyane kuko abantu bakomeje kugenda bitabira urusorongo.

Saa mbili n’igice nibwo MC Tino afatanyije na MC Tessy bageze ku rubyiniro batangira gushyushya abantu, nabo bongera kuva ku rubyiniro bamara isaha baruhariye aba DJs.

Saa yine zibura iminota mike nibwo MC Tino na Anita Pendo basubiye ku rubyiniro noneho basa n’aho bemeje ko igitaramo kigiye gutangira.

Umuhanzi wa mbere, Soldier Kid yagejejwe ku rubyiniro ahagana saa yine n’iminota 15.

Akigera ku rubyiniro ibwiriza ryavuye mu bateguye igitaramo, ryasabye ko abantu bishyuye ibihumbi 15Frw bigizwa imbere mu myanya yari yahariwe abishyuye ibihumbi 30 Frw.

Abantu babarirwa hagati ya 500 na 800 bari bitabiriye iki gitaramo bahise begera urubyiniro noneho ubona ko igitaramo gipfuye kugira isura.

Abahanzi bakomeje gusimburana ku rubyiniro kugeza saa sita z’ijoro ubwo hahamagarwaga Sheebah Karungi wahawe isaha irenga ari gutaramira abakunzi b’umuziki.

Imyambarire ya Sheebah Karungi ndetse n’umubyinnyi we kimwe n’imbyino ze biri mu byaranze iki gitaramo bituma bake bari bitabiriye batahana akanyamuneza.

Ku rundi ruhande ariko abakunzi ba DJ Toxxyk, Lynda Ddane na Bruce Melodie batunguwe no kutababona ahabereye igitaramo mu gihe na Kivumbi wari uhari atigeze aririmba.

Byitezwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022 aribwo haba igitaramo cya Kizz Daniel kikaba icya nyuma cy’iri serukiramuco.

Iki gitaramo kibera nanone ku i Rebero kuri Canal Olympia byitezwe ko cyo cyitabirwa n’abantu benshi bitandukanye n’ibyaraye bibaye mu cyaririmbyemo Sheebah Karungi.

Abakobwa b'uburanga bari bateguwe ngo bakire abakunzi b'umuziki
Buri mufana wari wishyuye ibihumbi 15 Frw yibazaga niba ari buze gutaha abonye abahanzi yari yemerewe
Mbere y'igitaramo abafana bari bamanjiriwe bibaza niba kiba cyangwa kitakibaye
Ikibuga cyari cyambaye ubusa
Gake gake intebe zagiye zicaramo abantu
MC Tessy ukiri mushya muri uyu mwuga yashimishije abafana
MC Tino na Tessy nibo babanje kujya ku rubyiniro
Amasaha menshi yashize urubyiniro rwambaye ubusa
Byageze mu ijoro abafana bakomeje kubura
Muri VVIP abantu bari babuze intebe zibereye aho
Kenny K-Shot yataramiye abakunzi b'umuziki we
Icyizere cy'uko igitaramo kiba cyari kiri hasi
Soldier kid ni we wa mbere wageze ku rubyiniro
MC Tino na Anita Pendo ubwo bari batangije igitaramo
Bamwe bakubye akabero biyicarira ku kabaraza bategereza ko igitaramo gitangira
Anita Pendo aha ikaze DJ Ira wacurangaga muri iki gitaramo
Ish Kevin yashimishije abakunzi b'umuziki bari bitabiriye iki gitaramo
Icyakora Ish Kevin ntabwo yishimiye umwanya muto yahawe wo kuririmba
Bake bari bitabiriye batashye banyuzwe
Ibyishimo byari hejuru mu gitaramo cya Sheebah Karungi
Byageze aho abafana basabwa kwigira imbere ariko biranga biba iby'ubusa
Sheebah yageze aho yegera abafana be
Uyu mubyinnyi ubyina anakora siporo yashimishije abatari bake
Sheebah n'umubyinnyi we bashimishije abakunzi b'umuziki bari bitabiriye iki gitaramo
Imyambarire ya Sheebah ni imwe mu yavugishije abatari bake
Umubyinnyi wa Sheebah ari mu bashimishije abakunzi b'umuziki
Umubyinnyi wa Sheebah yageze aho yurira ku rubyiniro
Bake bitabiriye igitaramo cya Sheebah batahanye akanyamuneza
Mu minota hafi 40, Sheebah Karungi yashimishije Abanya-Kigali mu ndirimbo ze hafi ya zose
Sheebah yishimiye kongera gutaramira i Kigali

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .