00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko ya ’Miss Uganda 2024’ iri kwibazwaho na bamwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 August 2024 saa 10:01
Yasuwe :

Abanya-Uganda bamwe batangiye kwibaza ku bwenegihugu bwa Natasha Nyonyozi wegukanye ikamba rya Nyampinga w’iki gihugu, mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 3 Kanama rishyira ku wa 4 Kanama 2024.

Bamwe batangiye kwifashisha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bakemanga inkomoko y’uyu mukobwa.

Ku rubuga rwa kampalasfinest binyuze kuri X, banditse bati “Miss Uganda ntabwo ari Umunya-Uganda ariko mwese ntabwo mwiteguye iki kiganiro.”

Ubu butumwa bwasamiwe hejuru n’abrimo Minisitiri Dr. Balaam Barugahara Ateenyi, wagaragaje ko kuba Umunya-Uganda atari ukuvukira muri iki gihugu.

Ati “Kuba Umunya-Uganda ntabwo ari ukuhavukira gusa, ahubwo bireba umurage, umuco, n’indangamuntu. Reka twishimire ubudasa no kutabangamirana, aho gukurura impaka. Uri ku ruhe ruhande? Reka tugire ikiganiro cyiyubashye!”

Sheilah C Gashumba wamamaye muri Uganda mu ruganda rw’imyidagaduro nk’umwe mu banyamakuru bakomeye muri iki gihugu, we yanditse agaragaza ko Abanya-Uganda bakwiriye kunyurwa.

Ati “Mureke uyu mukobwa! Umunota umwe muravuga ngo ntabwo batoye abakobwa beza, undi munota mukavuga ngo abakobwa beza si Abanya-Uganda. Ubutaha uzohereze mushiki wawe aze guhatana.”

Natasha Nyonyozi afite imyaka 23, yavukiye Kamuganguzi hafi y’umupaka wa Katuna mu Karere ka Kabale ho muri Uganda, gusa bamwe batangiye kuvuga ko ari Umunyarwandakazi.

Uyu mukobwa azahagararira Uganda muri Miss World 2025.

Natasha yasimbuye Hannah Karema Tumukunde unafite inkomoko mu Rwanda wari wambaye iri kamba mu gihe cy’umwaka. Miss Uganda 2024-2025 kandi yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Wish ifite agaciro ka Miliyoni 25 z’amashilingi ya Uganda, angana na 8 818 686 Frw.

Natasha Nyonyozi yambitswe ikamba rya Miss Uganda 2024-2025 mu minsi yashize
Ubwenegihugu bwa Miss Uganda 2024 buri kwibazwaho na bamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .