Ubwayo ikongerera ubwiza! Ihere ijisho imyambaro iteye amabengeza Tanga Designs iheruka gushyira hanze (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Niyitanga Olivier washinze inzu ihanga imideli ya Tanga Designs, yashyize hanze imyambaro mishya inogeye ijisho kandi buri wese yakwifuza kurimbana mu gihe agiye mu birori cyangwa gusura inshuti ze.

Iyi myambaro ye harimo iyo yise ‘Ikamba Collection’. Avuga ko yagize igitekerezo cyayo mu bihe bya Miss Rwanda 2020. Ngo yayise gutyo kuko buri wese wahatanaga yari afite amahirwe yo gutsinda akegukana ikamba.

Iyi myambaro mu buryo ikozwemo, ijyanishwa n’ibyitwa ‘Ibyanganga’ byambarwa mu mutwe, biba biriho amasaro. Biba bisa n’umwitero wo ku ikanzu iba imeze nk’umushanana. Igaragaza umuco wacu w’u Rwanda.

Mu ikamba Collection harimo amakanzu yiswe ‘Umutanana’. Kuyita gutya byaturutse n’ubundi ku izina rya Tanga yahuje n’umushanana.

Umutanana ni ikanzu igizwe n’imitako igiye itandukanye ku buryo umuntu ashobora kukubona akagira ngo wambaye umushanana ariko yakwitegereza agasanga ari ikanzu. Ifite nayo ibyanganga byayo.

Indi myambaro y’uyu musore ni iyitwa ‘His-Story in The Making’ cyangwa se ‘Inkuru ye iri gukorwa’ mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Niyitanga ati “Iyi yo twagize igitekerezo cyo kuyita gutya mu rwego rwo gushyigikira ubukangurambaga bwo gushyigikira abirabura. Igizwe n’amakote y’abagore akozwe mu buryo butandukanye.”

Muri iyi myambaro harimo imeze nk’imikenyero ariko ifite amababa y’ibinyugunyugu, ndetse n’andi mababa. Avuga ko impamvu yahisemo kurimbisha iyi myambaro amababa yiganjemo ay’ibinyugunyugu ariko uko utu dusimba tugira umwihariko wo kutajya dupfa ahubwo tugenda twihinduramo ibindi binyabuzima tugakomeza kuba ku Isi.

Niyitanga Olivier watangije iyi nzu, afite imyaka 23. Yavukiye mu Rwanda aba ari naho akurira. Yatangiye ibyo guhanga imideli nyuma yose gusoza amashuri yisumbuye.

Uyu musore yabitangije ari nko kwishimisha akajya afata umwanya munini ahanga imideli ndetse atangira no kujya yambika abantu.

Nyuma yaje kugenda yihugura kugeza ubwo yabonye ko byavamo umwuga wamutunga abitangira atyo, niko gushinga Tanga Designs.

Ati “Nziko mfite ubushobozi bwo gukora ibintu bikomeye, ariko nanazi ko rimwe na rimwe bitagenda uko byateganyijwe. Nkoresha ibi byose mba nanyuzemo bikamfasha kwiga.”

Avuga ko mu myizerere ye ariwe ugomba gufata iya mbere kugira ngo akabye inzozi ze.

Niyitanga amaze kwambika ibyamamare bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo ndetse ubwo Mr Eazi yakoreraga igitaramo mu Rwanda mu 2017 yari yambaye imyambaro ye.

Inyuma h'iyi kanzu ni uko hateye
Iyi myambaro ikozwe mu buryo bunogeye ijisho
Iyi myambaro uyu musore yayihimbye mu rwego rwo gukomeza kugaragaza agaciro k'Umunyafurika
Abakobwa bazwi nka Mackenzies bifashishijwe mu kumenyekanisha iyi myambaro
Iyi myambaro yiswe ‘His-Story In The Making’ cyangwa se ‘Inkuru ye iri gukorwa’ mu rurimi rw’Ikinyarwanda
Kathia Kamali muri umwe mu myambaro mishya Tanga Designs aheruka gushyira hanze
Kelly Madla mu mwambaro Tanga Designs iheruka gushyira hanze
Miss Nishimwe Naomie mu mwambaro wa Ikamba Collection uri mu yo Tanga yakoze kubera Miss Rwanda 2020 ariko ikaza gukora indi myinshi ikashyira hanze muri Nyakanga uyu mwaka
Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie mu myenda ya His-Story in The Making iri mu yo Tanga Designs iheruka gushyira hanze
Mu ikamba Collection harimo amakanzu yiswe ‘Umutanana’. Kuyita gutya byaturutse n’ubundi ku izina rya Tanga yahuje n’umushanana
Umutesi Denise wabaye Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w'u Rwanda 2020 mu mwambaro mushya wa Tanga Designs
Muri iyi myambaro harimo imeze nk’imikenyero ariko ifite amababa y’ibinyugunyugu
Niyitanga avuga ko yifashishije Kathia Kamali kuko abantu bafite ingano nk'iye bahora bisanga muri uyu mwambaro yambaye
Umwiza Phionah wabaye Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda 2020 mu mwambaro uri mu yo Tanga Designs aheruka gushyira hanze
Umwiza Phionah wabaye Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda 2020 mu mwambaro uri mu yo Tanga Designs yise 'His-Story in the making'
Muri iyi myambaro harimo imeze nk’imikenyero ariko ifite amababa y’ibinyugunyugu yakwifashishwa mu birori bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .