Kuri ubu ari kwizihiza imyaka 10 amaze akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA. Ni urugendo yatangiye muri iki kigo ubwo cyazanaga Radio Magic FM yari igamije gushimisha abiganjemo urubyiruko.
Iyo muganira akubwira ko mu bitangazamakuru byose yanyuzemo, iki ari cyo amazemo imyaka myinshi kandi ukumva afite icyizere gikomeye cyo kuzagumamo kugeza mu za bukuru.
Anita Pendo kuri ubu azwi muri RBA mu biganiro bitandukanye bica kuri Televiziyo y’Igihugu birimo icya ‘The Jam’ na ‘Weekend Friday Flight’; hakaba kandi ibindi bica kuri Magic FM na Radio Rwanda nka ‘Magic Morning’ ndetse n’amakuru y’imyidagaduro atangaza mu Makuru ya Radio Rwanda buri wa Gatatu mu gitondo.
Uyu mugore uri kwizihiza imyaka 10 amaze yinjiye muri RBA, yabwiye IGIHE ko ikintu cya mbere cyatumye agira intumbero yo kuzakora muri iki gitangazamakuru kandi agashyirwa abigezeho ari uko yumvaga hari byinshi azunguka mu gihe yaba agize ayo mahirwe.
Ati “Icyatumye njya gukora muri RBA numvaga ko nzaguka mu bumenyi bw’akazi nkora, kandi numvaga bizaba ari amahirwe no gukorana n’abandusha uburambe. Rero , urugendo rwanjye rwo muri RBA ntirwangoye kuko nkora akazi nishimira kandi niyumvamo kugeza ubu ndishimye.’’
Kimwe mu bimuza mu mutwe iyo abajijwe ibijyanye n’urugendo rwe muri iki kigo, avuga ko harimo kuba akora kuri Radio na television kandi ibiganiro bye bigakurikirwa n’abantu benshi.
Aryoherwa birushijeho iyo aganira n’ibyamamare…
Anita yavuze ko kugeza ubu mu kazi ke nta kintu arabona kimugora kuko abereyeho gushimisha abamukurikira, ikindi akaba akora akazi kagabanya ‘stress’ y’abamukurikira nawe akabyungukiramo.
Anita Pendo kandi kimwe mu bintu bimuryohera ni ukuganiriza ibyamamare cyane ko akazi ke kamuhuza na benshi, umunsi ku wundi.
Ati “Sinavuga ko hari inkuru idasanzwe nakoze imporamo kubera ko dutumira ibyamamare. Ariko, kumenya ubuzima bwabo bwite iyo babudusangije birandyohera, hari n’abafana batuvugisha kuri radiyo tukabafasha kubunganira mu bitekerezo, kuri televiziyo ho gukora insanganyamatsiko tukambara twisanisha n’abatumirwa bimbera byiza cyane.’’
Mu gihe amaze muri RBA avuga ko impinduka nziza zagiye zibaho nyinshi, umunsi ku wundi mu kazi, kuri we akavuga ko uko umuntu atinda mu kazi ariko akomeza kugira uburambe burushijeho.
Ubuzima bwe bwagize ishusho…
Pendo avuga ko kimwe mu bintu bifasha umuntu wese mu kazi ka buri munsi usibye n’itangazamakuru ari ukugira umwete, umurava, indangagaciro n’ibindi byafasha umuntu kwitwara neza.
Ati “Nkanjye aka kazi nkora ngakorana n’umutima wanjye wose, ikintera imbaraga kugeza ubu hari benshi bamenyesha ko nababereye icyitegererezo. Kamfashije no kwiyubaka nanjye ubwanjye.’’
Akavuga ko guhuza akazi n’ubuzima bwe bwite cyane ko ari umubyeyi w’abana babiri [Tiran na Ryan], bitamugora kuko akora amasaha abiri cyangwa ane ku munsi, akagaragaza ko ikiba gikenewe bisaba gusa ko umuntu yishyira ku murongo.
Kuri Anita kuva mu 2014 yakwinjira muri RBA yemeza ko ari bwo ubuzima bwe bwahinduye icyerekezo. Ati “Ubuzima bwanjye bwagize impinduka kuva ntangiye gukorera RBA muri uwo mwaka, navuga ko ari bwo bwagize ishusho.’’
Anita Pendo mu myaka 10 iri imbere
Anita iyo umubajije impinduka yagiye abona mu itangazamakuru mu gihe amaze muri RBA, kuri we ngo hagiye hababo byinshi bishimije bitari ibyo muri iki kigo gusa ahubwo no hanze yacyo. Ati “Habayeho impinduka nyinshi nzireba kuva natangira itangazamakuru. Navuga ikoranabuhanga, mu buryo bw’amafaranga, abanyamakuru babaye benshi [...] mbese umwuga waragutse.’’
Mu myaka 10 yindi iri imbere ashaka kwaguka mu buryo burushijeho. Ati “Mu myaka 10 iri imbere nifuza gukomeza kwaguka mu byo nkora.’’ Aseka cyane arongera ati “Ibindi ntekereza ko njye n’Imana turimo kubyigaho.’’
Uyu mugore kimwe mu bimufasha gukomeza kwigarurira imitima ya benshi no guhora imbere mu itangazamakuru mu Rwanda, cyane cyane ry’imyidagaduro agaragaza ko ari ukuba akoresha uko ashoboye akaba azi imirongo itandukanye yo kw’Isi agomba gukuraho amakuru, akamenya imbuga nkoranyambaga zose z’ibyamamare. Ati “Ikindi kandi nk’abo mu Rwanda akenshi turabahamagara tukababaza.’’
Agira inama buri wese ushaka kugera kure mu byo yiyemeje ko icya mbere ari ugukorana umuva. Ati "Akazi kose ukora ujye ugakora neza n’umutima wawe wose n’ubwenge bwawe bwose.’’
Uretse akazi Anita Pendo akora kuri RBA, ni n’umusangiza w’amagambo cyangwa umushyushyarugamba [MC] akabifatanya no kuvanga indirimbo [Djing] mu tubyiniro no mu bitaramo bitandukanye.
Anita Pendo muri Mata yegukanye igihembo mu byatangiwe muri Ghana byiswe ‘Ladies in Media Awards 2023’. Uyu mubyeyi yegukanye igihembo mu cyiciro cya ‘African Female Entertainment Show Host of the Year’. Yari ahatanye n’abarimo Delay [Ghana], Jacinta Ngobese [Afurika y’Epfo], Vanessa Marawa [Afurika y’Epfo], Azeeza Hashim [Kenya], Matela [Afurika y’Epfo], Violet Gwara [Zimbabwe], Rita Isaaka [Ghana] n’abandi.
Ladies in Media Awards ni ibihembo byatangijwe n’umuryango Ladies in Media Organization mu 2022, mu rwego rwo kuzirikana uruhare rw’abagore n’abakobwa bari mu itangazamakuru ryo muri Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!