Uyu mubyeyi wamamaye mu biganiro birimo “The Wendy Williams Show” kuva mu 2023 nibwo byatangajwe ko afite ubu burwayi, kenshi butuma ubufite atakaza ubushobozi bwo kwibuka.
Sabrina Morrissey umukurikirana washyizweho mu buryo bw’amategeko yatangaje ko noneho ubu ubushobozi bwose bujyanye no kugira icyo yakora yabutakaje burundu, nk’uko TMZ yabivuze.
Muri Gicurasi 2023 nibwo Wendy yasanzwemo ubu burwayi ndetse ahabwa umureberera mu buryo bw’amategeko, ari nawe ukurikirana ubuzima bwe n’umutungo we akaba ari nawe watangaje ko kuri ubu nta kintu akibasha gukora na gito kandi ari ibintu bizahoraho kugeza avuye mu mubiri.
Aya makuru y’uko Wendy nta kintu agishoboye na gito, yaje nyuma y’aho Sabrina Morrissey, amaze iminsi ashyiditse mu nkiko n’ibigo biheruka gukora filime mbarankuru ku buzima bw’uyu mugore yiswe “Where Is Wendy Williams?”.
Ni filime yakozwe bigizwemo uruhare na A&E Television Networks na Lifetime Entertainment. Igaragaza ubuzima bwe bwite burimo no kubatwa n’ibiyobyabwenge n’ibindi byerekeye umuryango we.
Wendy aheruka kugaragara mu ruhame muri Kanama uyu mwaka ndetse aheruka kumvikana mu itangazamakuru nabwo atari kuri ‘camera’ mu Ukwakira, ubwo yaganiraga na Dailymail avuga kuri Diddy uheruka gufungwa.
Wendy Williams w’umwana umwe w’umuhungu yise Kevin Hunter Jr. yahagaritse ikiganiro cye “Wendy Williams Show” mu 2022 nyuma y’imyaka 12 kiba, icyo gihe yasimbuwe na Sherri Shepherd, watangije icye yise “SHERRI”.
‘Frontotemporal dementia’, yafashe Wendy Williams iterwa no kwangirika kw’imitsi yo mu bwonko. Ibi bigatuma uyirwaye arangwa no kutabasha kuvuga neza no gusobanukirwa ibyo mugenzi we ari kumubwira, kunanirwa k’umubiri no kutagenda neza, guhindagurika kw’amarangamutima ye n’ibindi.
Abaganga b’ubuzima bwo mu mutwe bagaragaje ko nta muti cyangwa urukingo by’iyi ndwara bihari, uretse gufasha uyirwaye kuvurwa ibimenyetso byayo bigenda bigaragara no ku mugabanyiriza uburibwe.
Iyi ndwara iheruka gutuma Bruce Willis, wamamaye muri sinema ahagarika gukina filime burundu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!