00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sing Star Ally yabaye umuhanzi wa mbere utabona urangije mu ishuri rya Muzika rya Nyundo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 January 2022 saa 02:42
Yasuwe :

Sibomana Joseph Ally winjiranye mu muziki izina rya Sing Star Ally, ni umwe mu banyeshuri barangije mu ishuri rya muzika rya Nyundo riherereye mu Karere ka Muhanga mu 2021. Ni uwa mbere ufite ubumuga bwo kutabona warangije muri iri shuri.

Uyu musore w’imyaka 23 amaze iminsi atangiye umuziki icyakora awukora mu buryo bugoranye bitewe n’amikoro.

Yakuriye mu buzima bushaririye kuko nyuma yo kugira uburwayi ku mezi umunani, ababyeyi be babwiwe ko umwana wabo atazongera kubona ukundi ubwo yari afite imyaka ibiri.

Ati “Mu rugo bambwiye ko narwaye imbasa mfite amezi umunani, nyuma yo kumvuza igihe kinini baza kwanzura ko ntazabona mfite imyaka ibiri.”

Nyuma yo kugira ibi bibazo, Sing Star Ally yahishuye ko ababyeyi be bananiwe kubyakira bahitamo kujya mureresha kwa Nyirakuru.

Ni ibintu bimushengura umutima kuba atararezwe n’ababyeyi be, bananiwe kwakira ko umwana babyaye yarwaye bikamuviramo ubumuga bwo kutabona.

Ati “Bimaze kwanga bamvuje bakanzura ko ntazabona, data yabwiye mama ko yashaka aho ajya kunderesha. Ni uko nisanze kwa Nyogokuru aho navuye ejo bundi ngiye kwiga.”

Uyu musore utari ufite icyizere cyo kwiga bitewe n’amikoro y’iwabo, yaje guhura n’abagiraneza bamwishyuriye amashuri arangiriza ayisumbuye muri HVP Gatagara aho yize indimi.

Icyakora kuko yakundaga umuziki, akirangiza ayisumbuye yigiriye inama yo kujya kwiga umuziki.

Mu ishuri rya muzika rya Nyundo aho uyu musore yarangirije amasomo ya muzika, yahize kwandika indirimbo ndetse no kuririmba nubwo hari n’ubundi bumenyi yakuyeyo.

Uyu musore ubwo yari mu myaka ya nyuma y’amasomo ye, yatangiye umuziki ariko ntibyamuhira kubera ubushobozi.

Nyuma yo kurangiza amasomo n’ubundi akigorwa n’ubushobozi yakoze indirimbo zirimo Genda, Niko Naje n’izindi zirimo Rutanihisha aherutse gusohora.

Nubwo inzozi ze ari ukuba umuhanzi w’icyamamare, uyu musore agorwa no kubona ubushobozi kimwe no kubona itsinda ry’abamufasha mu muziki we.

Ati “Nubwo nabona ubushobozi bwo gukora indirimbo ndetse nkanabona uko njya kuzimenyekanisha, ariko ikintu kingora ni ukumenya aho njya. Yaba studio, ku bitangazamakuru n’ahandi hanyuranye biba bigoye kuhajya utahazi.”

Sing Star Ally ubusanzwe avuka mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo aherutse kwimukira i Kabuga aho abana na mushiki we.

Igitekerezo cyo kwimukira i Kabuga ahamya ko cyari icyo kumufasha kwegera Umujyi wa Kigali aho bizamworohera gukora umuziki.

Sibomana Joseph Ally winjiranye mu muziki izina rya Sing Star Ally, ni umwe mu banyeshuri barangije mu ishuri rya muzika rya Nyundo
Sing Star Ally ahamya ko mu buhanzi bwe ahura n'ingorane z'amikoro n'ubushobozi mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .