00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Queen Tiffa uri mu Banyarwandakazi bakunzwe kuri TikTok (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 March 2025 saa 03:32
Yasuwe :

Latifa Queen ukunze gukoresha amazina ya Queen Tiffa ni umwe mu bakobwa bagezweho ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok cyangwa Instagram.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yatangaje ko yatangiye gukoresha TikTok biturutse kuri mukuru we wamweretse uru rubuga mu gihe we yari asanzwe akoresha cyane urwa Instagram.

Ati “Ubundi mbere nakoreshaga Instagram ariko TikTok ntabwo nari nyizi. Mukuru wanjye ni we watumye ntangira gukoresha uru rubuga[...]Mbere nabonaga abantu bigana abandi. Icyo gihe narebye Yaka abantu bari kumwigana, ndagerageza mbona ndabishoboye. Byari mu 2022.”

Avuga ko atangira gukoresha TikTok, abantu bamwe bamwohererezaga amashusho ye agahakana akavuga ko ari umukobwa basa, kubera gutinya ko abantu bamenya ko ari we ukoresha uru rubuga atiyumvagamo.

Queen Tiffa avuga kandi ko akenshi abantu bamwe bamwitiranya bitewe n’uko bamutekereza biba bitandukanye n’uko ameze mu buzima busanzwe.

Ati “Abantu benshi bakeka ko mu buzima busanzwe ndi umukobwa w’umusazi, hari n’abo duhura bakambaza ngo uritonda? Ngira isoni mu buzima busanzwe. Ikindi abantu bakunda kumbwira barambaza ngo ureshya utyo? Ni cyo kintu gihita kibatangaza, kuko ntabwo mu mashusho biba bigaragara ko ndi muremure. Mu buzima busanzwe ngira isoni, ariko iyo ndi kuri ‘camera’ ziragenda.”

Agaragaza ko atangira gukoresha TikTok yari akiri ku ntebe y’ishuri, ku buryo byamubangamiraga ndetse rimwe na rimwe abayobozi be bakamwiha kubera gukoresha uru rubuga.

Ati “Iyo akenshi nakoraga ikintu, abayobozi ku kigo nigagamo cyane ko nari ngeze mu mwaka wa gatandatu, baravugaga bati uyu nguyu yirirwa muri TikTok. Mu rugo naho ntabwo byari byoroshye kuko Mama wanjye we ntabwo akunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, ariko Papa we yari abizi kuko akoresha imbuga nkoranyambaga.”

Queen Tiffa avuga ko uretse gukoresha imbuga nkoranyambaga, nta yindi mpano yigeze yiyumvamo ndetse n’ubu ngo ntiyabasha gukina filime cyangwa ibindi bijyanye n’ubuhanzi.

Kuri ubu agaragaza ko yatangiye gukabya inzozi ze, kuko yumvaga ashaka kwikorera. Afite intego yo kugera ku rundi rwego rurenze urwo ariho mu myaka itanu iri imbere.

Ati “Numvaga nzaba umukire, ngashaka ikintu nshoramo imari. Nize ubukerarugendo, ariko ntabwo ari byo nkoramo. Ubu mfite sosiyete ikora protocol yitwa ‘The Twin Protocol’ ndetse n’indi yitwa ‘T Real Estate’. Bya bindi byo kwikorera nabigezeho. Ukuntu ntekereza mu myaka itanu iri imbere nshaka kuzaba ngeze ahantu kuko ndakora cyane.”

Queen Tiffa avuga ko yatangiye gukabya inzozi ze
Uyu mukobwa amaze imyaka itatu amenyekanye ku mbuga nkoranyambaga
Avuga ko mu myaka itanu azaba amaze kugera ahantu hafatika
Queen Tiffa ni umwe mu bakobwa ku rubuga rwa Tik Tok rukoreshwa na benshi mu Rwanda

Reba ikiganiro twagiranye na Queen Tiffa, umenye byinshi ku buzima bwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .