Ubuzima bushaririye bwa Mukamwiza wabaye Miss Career Africa 2019, watawe na se afite imyaka itatu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Nyakanga 2020 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Niwe mukobwa wambaye ikamba rya Miss Career Africa mu gace ka Afurika y’Iburasirazuba mu 2019 mu irushanwa ryamaze ukwezi hashakishwa umukobwa wegukana iri kamba.

Mukamwiza Yvette ahabwa iri kambwa yegukanye $ 5 000, ahigitse abakobwa 29 bahatanaga na we mu irushanwa rya Miss Career East Africa 2019, barimo abo mu Burundi, Uganda, RDC, Sudani y’Epfo na Kenya. Yanahawe ikamba rya Miss Technology.

Ubusanzwe uyu mukobwa uvuka mu karere ka Musanze ni umuhererezi mu bana babiri bavukana kuri nyina na se, mu gihe se yashatse undi mugore akabyara abandi bana bane.

Mukamwiza Yvette w’imyaka 21 yiga mu mwaka wa kabiri w’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Ngoma, uyu mushinga we watumye atsinda witwaga ‘Digital Blind stick’ wari uw’inkoni y’abafite ubumuga bwo kutabona ifite ikoranabuhanga ryo kuba ryabafasha gutambuka nta nkomyi.

Yaganiriye na IGIHE ahishura byinshi birimo iby’ubuzima bwe busanzwe ndetse n’ibindi.

Uko yitabiriye Miss Career Africa

Yavuze ko ikintu cyatumye ajya muri Miss Career Africa 2019 ari uko yabonye intego z’iri rushanwa zari zifite umwihariko ndetse ngo yabonaga zizamufasha kugera ku nzozi ze.

Ati “Ikintu cyatumye njya muri Miss Career nabonye intego bafite zijyanye n’ibyo nifuzaga kugeraho. Bari bafite gahunda yo gutera inkunga umukobwa ufite umushinga mwiza. Nanjye nari mfite ibitekerezo bitandukanye numva ngiyemo byamfasha kubishyira mu ngiro.”

“Ryari irushanwa rishashya ndetse ntabwo byari byoroshye kuryumvisha umuntu umusaba ko yagushyigikira. Twari abakobwa 30. Byabaye ndi mu bihe by’ibizamini ku ishuri nkabura uko nshishikariza abantu kunshyigikira. Nazaga mu myanya y’inyuma ku buryo nageze aho nkiheba nkavuga nti reka ndebe ko nibura hari ikintu nahungukira.”

Avuga ko bitari ubwa mbere ageregeje amahirwe mu marushanwa nk’aya kuko hari n’igihe yigeze kwitabira Miss Rwanda ariko ntahirwe.

Ati “Mu 2018 nabwo nari nagiye muri Miss Rwanda mba mugufi. Nari niyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru. Numvaga niteguye ariko ngira ikibazo cy’uburebure kuko icyo gihe nari nkiri mugufi. Nagiye muri Miss Career Africa ariko narabanje kujya muri Miss Rwanda ariko amahirwe ntansekere.”

Kwitabira Miss Career Africa 2019 byamufashije mu buryo bwinshi kuko ubu hari abantu basigaye babimwubahira.

Ati “Hashize amezi arindwi mbaye Miss Career Africa mu gace ka Afurika y’Iburasirazuba. Icyizere cyariyongereye mu bantu. Umuntu agira ikibazo akanyiyambaza kuko aba azi ko nshobora kumufasha mu bushobozi no mu buryo bw’ibitekerezo.”

Avuga ko yiteguye kuba yakwitabira irindi rushanwa ryose rishyize imbere gahunda yo gushyigikira umukobwa.

Ati "Umwihariko wa Miss Career Africa, twebwe si irushanwa ry’ubwiza, ubwiza bw’umukobwa wo muri Miss Career Africa ni mu mutwe. Umukobwa ufite imishinga n’ibitekerezo bifatika."

Uyu mukobwa muri Miss Career Africa 2019 atsinda yari afite umushinga w’inkoni yo gufasha abatabora, ikoranye ikoranabuhanga rituma amenya uko imbere aho ari kujya hameze.

Ariko nyuma yo gutsinda yaje kugirana ubwumvikane buke n’abakobwa bari bafatanyije uyu mushinga ahitamo kuwureka ashaka ibindi akora.

Ati “Habayeho kutumvika ku mushinga natsindiye muri Miss Career Africa kuko nari nywuhuriyeho n’abandi bana twigana muri IPRC Ngoma, nyuma yo gutsinda baza gutangira kunsaba ko nagira amafaranga runaka mbaha. Bashakaga ko amafaranga natsindiye muri Miss Career Africa tuyagabana ndabyanga kuko atari yo gahunda yanjye. Nahinduye umushinga , ubu nagiye mu buhinzi n’ubworozi.”

Ubuzima bubi yakuriyemo bwamukoze ku mutima …

Uyu mukobwa mu mikurire ye ntabwo yahiriwe n’ubuzima kuko ababyeyi be batandukanye akiri muto ndetse nyina akagira uburwayi budakira bwatumaga ntacyo abasha gukora. Ubu agiye gutangiza umuryango wo gufasha abana bari mu buzima nk’ubwo yakuriyemo.

Ati “Mama wanjye mufata nk’icyitegererezo, azi gukora. Kugira ngo ngire igitekerezo cyo gukora umuryango ufasha abana batawe n’ababyeyi nise ‘Hope for Future’ ni uko bihuye n’ubuzima bwanjye. Njye na musaza wanjye tuvukana Papa yadutanye na Mama.”

“Nari mfite imyaka nk’itatu cyangwa ibiri n’igice njye na musaza wanjye ababyeyi ntibakomezanya ubuzima bwo kuturera. Mama yahuye n’ubuzima bukomeye kuko yari arwaye indwara idakira nta kintu na kimwe abasha gukora ikintu gikomeye yabashaga gukora ni ukoza amasahane. Bwabaye ubuzima bukomeye nkibaza nti ese ibi bintu bizagira iherezo? Kwiga byari bikomeye. Ariko yararwanye tubicamo mpaka dukuze.”

Yakomeje avuga ko hari abandi babyeyi batabasha kwihanganira ubuzima bubi nk’ubu ngo babashe guhatana, akaba ariho rero azafasha abana babakomotseho babayeho mu buzima bubi, batiga cyangwa ngo bitabweho.

Yavuze ko ubu kubera ko we na musaza we bamaze gukura, ubuzima bw’umubyeyi we bwahindutse. Ngo se ntabwo yamugiriye inzika ahubwo ari mu nshuti ze ndetse baranavugana cyane, ati “Papa ndamukunda arabizi, aracyari umubyeyi wanjye. Ntabwo gutandukana kw’ababyeyi byaba inzika y’iteka.”

Yagiriye inama abakobwa bashaka kwitabira irushanwa rya Miss Career Africa rizasorezwa mu Rwanda uyu mwaka ko bakwiriye gushirika kandi bakiyemeza kugira intego mu buzima kuko bizabafasha.

Ati "tabwo ushobora gutekereza ikintu umunsi umwe ngo bihite bikunda, gutera imbere bisaza kubiharanira.”

Mu mpera z’uyu mwaka nibwo hazatorwa umukobwa umusimbura ariko noneho irushanwa rizaba ku rwego rwa Afurika. Hazatorwa abakobwa bo mu bindi bice bya Afurika, baze guhurizwa mu Rwanda hashakishwa uzahiga abandi.

Reba ikiganiro Miss Mukamwiza Yvette yagiranye na IGIHE

Mukamwiza Yvette yegukanye $ 5 000 ahigitse abakobwa 29 bahatanaga
Mukamwiza yavuze ko yahuye n'ubuzima bushaririye mu bwana bwe
Mukamwiza ubuzima yakuriyemo bwatumye atekereza gushinga umuryango ufasha abana batawe n'ababyeyi uzatangira gukora muri Kanama uyu mwaka
Umushinga w'inkoni idasanzwe yifashishwa n'abafite ubumuga niyo yatumye ahabwa iri kamba ndetse ahabwa n'irya Miss Technology

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .