Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Tomtransfers, Ngiruwonsanga Jean Damascène, yabwiye IGIHE ko ayo makuru ari ibihuha bidakwiye guhabwa agaciro.
Ati “Murabizi twiyemeza gukorana na Imanzi Agency twabikoreye imbere y’itangazamakuru, mu gihe rero haba havutse ibibazo tukavamo n’ubundi twabahamagaza tukabamenyesha. Nta bihari rwose nibaza ko ari amakuru yo kubeshya.”
Ibi byanashimangiwe na Byiringiro Moses, Umuyobozi wa Imanzi Agency, wavuze ko ayo makuru ari ibihuha.
Ibi biri kuvugwa mu gihe amatora y’iri Rushanwa arimbanyije, byitezwe ko ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022 ari bwo hazamenyekana abasore 20 bazajya mu mwiherero wa Mr. Rwanda.
Tomtrnsfers yinjiye muri iri Rushanwa nk’umuterankunga mukuru, izahemba imodoka ku musore uzegukana Ikamba, ndetse imuhe icumbi ry’umwaka wose mu nyubako zabo.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, Cyusa Muhunde Yannick niwe wari uyoboye abandi mu majwi agakurikirwa n’abarimo Mugabo Jules Maurice na Mbaraga Alex Junior wo mu itsinda rya muzika rizwi nka ’Juda Muzika’.
Ni amatora ari gukorerwa kuri IGIHE ukanze hano https://votes.igihe.com/mister/ cyangwa ugakanda *544*1*kode y’uwo utora#.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!