Miss Nishimwe Naomie acyegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020, yahise agirwa Brand Ambassador w’uruganda rwa Africa Improved Foods, aho rwagombaga kujya rumuhemba ibihumbi 800 Frw ku kwezi.
Hashize iminsi mike, uyu mukobwa yasise asesa amasezerano yari afitanye na Rwanda Inspiration Back Up yari ishinzwe kureberera inyungu ze, atangira kwikorana.
Uyu mukobwa yaje guhabwa akazi na Itel Rwanda nka Brand Ambassador w’iki kigo gicuruza telefone mu Rwanda.
Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bugaragaza ko kuba uyu mukobwa yarahisemo ikindi kigo bakorana, agatera umugongo Africa Improved Foods nayo itagombaga kumuhemba kuko ntacyo yayikoreye.
Iki kibazo ni kimwe mu byibanzweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gutangiza irushanwa rya Miss Rwanda rya 2021.
Umuvugizi wa Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan, wari uhagarariye ubuyobozi bwa sosiyete itegura iri rushanwa, yavuze ko mugenzi we ibyo yari yemerewe byose yabihawe uretse ibyo yari guhemberwa ko yakoze ariko ntabikore.
Ati ”Imodoka yarayibonye, salon imukorera imisatsi arayifite n’ibindi byinshi yagombaga kubona nk’ibihembo bye yarabibonye. Ibyo atahawe ni amafaranga yari kujya ahabwa nk’uhagarariye kompanyi yari gukorana nawe ariko batakoranye.”
Uyu mukobwa yasabye abanyamakuru kudakoresha imvugo y’uko ibihembo Miss Nishimwe Naomie yari yemerewe atabibonye. Yabasabye gutandukanya ibihembo umukobwa wegukanye ikamba ahabwa n’ibyo abona kuko yakoze akazi runaka.
Ati “Hari ikintu tutarabasha gutandukanya, hari ibihembo yagombaga kubona kandi yarabihawe, ariko ibyo yagombaga kubona kuko yakoranye na kompanyi runaka, ntibakorane ahubwo agafata indi, twizera ko iyo nayo imuhemba. Ntabwo iyo bagombaga gukorana ishobora kumuhemba kandi atarakoze, ntabwo wahemba umukozi utarakoze.”
Aretha Mutumwinka wari uhagarariye Africa Improved Foods yagombaga gukorana na Miss Nishimwe Naomie, yashimangiye ibisobanuro byatanzwe na Miss Nimwiza Meghan kuri iki kibazo.
Ati ”Ibyo Miss Nimwiza avuze ntekereza ko byumvikana, ntabwo ushobora guhemba umuntu mudakorana. Nta byinshi nabivugaho.”
Icyakora nubwo havugwa ibi, ubuyobozi bwa Miss Rwanda buvuga ko bwishimira ibikorwa Miss Nishimwe Naomie akora cyane ko nubwo badakorana ariko baterwa ishema n’uko umwana w’umukobwa yagera ku nzozi ze kandi agahigura umuhigo yahize.
Reba ikiganiro n’abanyamakuru gitangiza Miss Rwanda ya 2021





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!