Iki gitaramo cyamaze kwimurirwa muri Mundi Center i Gikondo byitezwe ko kizaba ku wa 30 Ugushyingo 2024 nk’uko byari bisanzwe.
Mu kiganiro na IGIHE, Manzi Bruce uri mu buyobozi bwa Blackout Inc, yavuze ko bahisemo guhindura ahari kubera iki gitaramo nyuma yo kubona impungenge z’uko aho bari bategereje hashobora kuzaba hato.
Ati “Nyuma yo gutangaza igitaramo twagiye tubona ubusabe bw’abantu bavugaga ko aho kigiye kubera ari hato ugereranyije n’ubunini bwacyo, ibyatumye dutangira gutekereza ko twahindura.”
Iki gitaramo cyiswe ‘Yin Yang’ kizacurangamo DJames, icyamamare mu kuvanga imiziki wakoranye n’abahanzi batandukanye nka Drake, Burna Boy, Asake, Chris Brown.
Si DJames gusa watumiwe muri iki gitaramo kuko kizanacurangamo DJ Spinny. Uyu uretse kuba umuhanga mu kuvanga imiziki, ni nawe washinze akabyiniro yise ‘Mezo Noir’ kari mu tugezweho i Kampala.
Mu Banyarwanda bavanga imiziki baziyambazwa muri ibi bitaramo harimo DJ Toxxyk, DJ Lamper, DJ June na DJ Trick n’abandi benshi. Kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 Frw.
Ubuyobozi bwa Blackout Inc. bwabwiye IGIHE ko abazitabira iki gitaramo bakangurirwa guserukana imyenda y’umweru, umukara cyangwa ivanze aya mabara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!