Ubusabe bwo guhagarika indirimbo ‘Suzanna’ ya Sauti Sol bwateshejwe agaciro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Mata 2020 saa 06:12
Yasuwe :
0 0

Indirimbo ‘Suzanna’ ya Sauti Sol yemerewe gukomeza gucurangwa nyuma y’uko umwe mu baturage ba Kenya asabye ko ihagarikwa kubera ko yamamaza imico mibi ihabanye n’indangagaciro z’abanya-Kenya.

Umwe mu baturage ba Kenya aherutse kwandikira ikigo gishinzwe sinema muri icyo gihugu, agisaba guhagarika indirimbo ‘Suzanna’ ya Sauti Sol , bamwe bita Senje.

Uwo muntu yavuze ko ubusanzwe ijambo ‘Senje’ riba mu rurimi rw’iki-Luhya risobanuye ‘nyirasenge’ (Aunt)’.

Yakomeje yibaza uburyo umuntu w’umusore yaririmba avuga ko ashaka kubana na nyirasenge. Yavuze ko byaba ari umuco mubi uri gukwirakwizwa mu rubyiruko bityo iyo ndirimbo ikwiriye guhagarikwa.

Yagize ati “None bishoboka bite ko umwisengeneza yakundana na nyirasenge? Ntaho biraba ko wakundana na mushiki wa so, ni amahano kandi ntibyemewe mu mategeko. Sauti Sol baratandukiriye bakwiriye guhanwa.”

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe sinema muri Kenya, Dr. Ezekiel Mutua yavuze ko basuzumye iyo ndirimbo nk’uko umuturage yabibasabye, bagasanga nta kosa ifite.

Ati “Ikibazo nacyoherereje ikipe ishinzwe ubusesenguzi mu by’amajwi basanga nta kibazo ifite, basanga ari nziza kuba yarebwa n’abagize umuryango.”

Indirimbo Suzanna yagiye hanze muri Gashyantare uyu mwaka. Ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa n’abasaga miliyoni umunani.

Indirimbo Suzanna yemerewe gukomeza gucurangwa nubwo yari yasabiwe guhagarikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .