00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubusabe bw’abafana bwatumye Nzovu na Yaka bongera gutumirwa muri Gen-Z Comedy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 April 2025 saa 03:57
Yasuwe :

Ubusabe bw’abafana batari bake bwatumye Fally Mercy afata icyemezo cyo kongera gutumira Nzovu na Yaka mu gitaramo cya Gen-Z Comedy giteganyijwe ku wa 1 Gicurasi 2025.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Fally Merci abakunzi ba ‘Gen-Z Comedy’ ari bo ntandaro yo gutuma aba basore bongera gutumirwa.

Aha Fally Merci yagize ati “Nyuma y’igitaramo cya mbere, abantu bakomeje kubanyishyuza. Hari abanyandikiye bansaba ko nabagarura kuko hari n’abatarabashije kubabona mu gitaramo cy’ubushize, byibuza ubu mfite ubutumwa bw’abarenga ijana, rero nabikoze kubera abakunzi b’ibitaramo byacu.”

Ubwo Yaka na Nzovu baheruka gutumirwa muri iki gitaramo ku wa 20 Gashyantare 2025, byari ibicika kuko hari n’abatashye batabashije kwinjira kubera ko imyanya yashize hakiri kare.

Uretse aba, abandi batangajwe muri iki gitaramo harimo Victor Rukotana na Diez Dola bazasusurutsa abakunzi babo bazitabira igitaramo cya Gen-Z Comedy.

Ni igitaramo cyatumiwemo Jado Castar uzaganiriza urubyiruko ruzacyitabira mu gihe abanyarwenya batumiwe bo barimo Fally Merci, Umushumba, Pirate, Muhinde, Joshua, Keppa, Dudu n’abandi benshi.

Ibi bitaramo bimaze imyaka itatu bibera mu Rwanda bihuza abanyarwenya biganjemo abakizamuka baba bashaka kugaragarizamo impano zabo.

Diez Dola azasusurutsa abazitabira iki gitaramo
Victor Rukotana uherutse gusohora album ye ya mbere, agiye gususurutsa abitabiriye Gen-Z Comedy
Nzovu na Yaka bongeye gutumirwa muri iki gitaramo
Ubwo Yaka na Nzovu baheruka muri Gen-Z Comedy hari hakubise huzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .