Mugabo Justin azwi nk’umuhanzi wakanyujijeho mu myaka yo hambere, ni umunyamakuru wabigize umwuga akaba na nyiri Isango Star nk’ikinyamakuru yashinze.
Uyu mugabo w’umunyabigwi mu gukina ikinamico, kwamamaza, umunyamakuru, akaba n’umunyamuziki wakanyujijeho yavuze ko muri iki gihe ari kuryoherwa n’umuziki w’urubyiruko rw’u Rwanda.
Mugabo Justin wakunzwe mu ndirimbo ‘Ndayoboza ku idembe’ mu kiganiro Amahumbezi gica kuri Radiyo y’u Rwanda, yavuze ko umuziki ugezweho awukurikira cyane ndetse akaba ari no mu bawukunda bikomeye.
Yagize ati "Umuziki w’uyu munsi urakorwa ku buryo bworoshye, hariho indirimbo nziza, abari mu muziki bari gukora neza, barakora indirimbo ziri ku rwego rw’iki gihe, zagera no mu rwego mpuzamahanga ukabona zirakirwa neza.”
Uyu muhanzi uri mu bakomeye bakanyujijeho yavuze ko ku giti cye akunda cyane umuziki w’u Rwanda, by’umwihariko The Ben nk’umuhanzi ukora umuziki mwiza.
Yakomeje ati “Buriya The Ben ni umuririmbyi mwiza ukorera muri studio meza, ni benshi ndabakunda, nabo ubwabo bazi uburyo barushanwa.”
Mugabo Justin wabaye umuhanzi ukomeye mu myaka ya 1985 ntiyakoze umuziki mu buryo bw’umwuga kuko yari afite indi mirimo akora. Hagati ya 1985-1986 nibwo yakoze album ya mbere yari igizwe n’indirimbo umunani.
Yongeye gusohora indirimbo mu 1992, iki gihe yakoze izindi umunani zo kuramya no guhimbaza Imana yari ahuriyeho na mugenzi we baniganye.
Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu, Mugabo Justin yakoze album ya gatatu y’indirimbo z’urukundo n’ubworoherane zigisha abantu ubumuntu.
Nyuma y’iyo myaka ntabwo Mugabo yasubiye mu muziki kuko yahise ahubwo yihebera akazi gatandukanye yakoraga karimo n’itangazamakuru.
Icyakora nubwo adaheruka gukora indirimbo ahamya ko inganzo akiyifite. Ati “Ntabwo yakama kuko navuga ko yakamye nagerageje kubiha umwanya nkayibura.”
Mugabo Justin yavuze ko igihe icyo aricyo cyose yakumva inganzo imukirigise yakongera akandika indirimbo zikanasohoka nubwo atavuga ibyo bishobora kuba ryari.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!