00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo wakoresha uvanaho ’makeup’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 June 2022 saa 07:32
Yasuwe :

Inshuro nyinshi umuntu wisize ibirungo by’ubwiza ’makeup’ ntabwo aba ashaka kuzikuraho bitewe n’uko aba abona asa neza cyane, akifuza kuguma asa gutyo ariko uko byagenda kose uba ugomba kuzikuraho.

Nubwo makeup zituma urushaho gusa neza ariko si ikintu cyiza cyo kugumisha ku ruhu rwawe niyo mpamvu uba ugomba kuzikuraho, igihe ugiye kuryama kuko si byiza na gato kuzirarana.

Abantu benshi bagorwa no kwikuraho makeup mbere yo kuryama kuko usanga hari ubwo aba yazisize yiriwe mu bintu bitandukanye agataha ananiwe ku buryo yumva yahita yiryamira.

Nubwo usanga abantu batabyitaho, iyo uraranye makeup bigira ingaruka ku ruhu rwawe, aha ni hamwe usanga umuntu afite uruhu rushaje kandi akiri muto cyangwa akagira iminwa yumye cyangwa isatagurika kuko ibyo yasizeho atabikuyeho.

Hari uburyo butandukanye bwo gukuraho makeup mbere yo kuryama. Ushobora gukoresha amazi n’isabune yo koga, aha ni ukwitonda ugafata umwanya uhagije ukagera buri hantu wari wasize.

Hari abantu bakunda gukaraba amazi gusa mu maso ariko si byo kuko makeup ziba zagufasheho cyane bisaba gushyiraho isabune ariko yagenewe koga ntabwo biba byiza gukoresha izo kumesa cyangwa kogesha ibindi bintu.

Iyo ukoresha amazi n’isabune bisaba ko ubiha umwanya uhagije ugakoresha ibiganza byawe usa n’ukora massage hirya no hino mu maso kugira ngo ibyo wisize byose biveho cyangwa ukaba wakoresha udutambaro twabugenewe two koga mu maso.

Ubundi buryo bwiza ni ugukoresha ‘Cleanser’ twavuga ko aba ari nk’umuti wagenewe gusukura uruhu, hari izagenewe makeup zikoreshwa mu kuzikuraho nta kindi kintu ukoresheje.

Hari ubwoko butandukanye bwa ‘Cleanser’ nka CeraVe, Vichy, Marie Hunter n’izindi nyinshi ukoresha bitewe n’ubwoko bw’uruhu rwawe. Akenshi ziba zimeze nk’amazi uyishyira ku kenda kabugenewe ‘pad’ ukagenda usiga ku ruhu ukuraho makeup.

Igice ukwiye kwitaho mu gihe cyo gukuraho makeup ni ku maso yawe, uba wayasize eyeliner, masacra n’ibindi bisaba ko ukoreshaho ka gatambaro cyane ukazikuraho zose kuko iyo zisigayeho ziteza amaso uburwayi.

Umunwa nawo uba ukwiye kuwitaho kuko abantu benshi basigaye bisiga ’Lipstick’ imaraho amasaha 24 kuyikuraho bisaba kwigengesera, ushobora gukoresha cleanser zirimo Micellar water, Oil cleansers n’izindi wabona yamaze gucya neza ugasigaho amavuta yagenewe kujya ku minwa.

Iyo wamaze gukuraho makeup neza ushobora gukoresha uburyo usanzwe ukoresha mu kwita ku ruhu rwawe haba gusigaho amavuta n’ibindi. Kimwe mu byo ukwiye kwitaho muri ibi byose ni ugukoresha ibijyanye n’uruhu rwawe kandi bisaba kwegera inzobere bakakubwira ubwoko bwarwo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .