00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Uwicyeza ugiye kwitabira irushanwa rya Miss Africa Golden muri Turikiya (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Uwicyeza Gisagara Landrine w’imyaka 25 ni we uherutse kwegukana ikamba rya Miss Africa Golden Rwanda mu marushanwa ya Miss Global Beauty Rwanda, bimuhesha itike yo kwitabira irushanwa mpuzamahanga rya Miss Africa Golden.

Ku nshuro ya kane iri rushanwa rigiye kubera muri Turikiya.Uwicyeza ugiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa riteganyijwe kuba mu Ugushyingo 2021, ni umukobwa ukomoka mu Karere ka Rubavu, uhamya ko yatangiye gukunda amarushanwa y’ubwiza akiri muto.

Ati “Mu 2012 ubwo Miss Kayibanda Aurore yegukanaga ikamba naramukunze cyane, bituma ntangira gukurikiranira hafi amarushanwa y’ubwiza kuva nkiri umwana, icyakora biza kuba akarusho ubwo hatorwaga Jolly Mutesi mfata nk’umukobwa w’icyitegererezo.”

Uyu mukobwa wari ushoje amasomo ye muri UTB Gisenyi mu bijyanye n’ubukerarugendo, yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Global Beauty Rwanda, ari na ryo ryamuhesheje itike yo kwitabira Miss Africa Golden nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Africa Golden Rwanda.

Mu rugendo rwe rwo guhatanira ikamba rya Miss Africa Golden rizabera muri Turikiya, Uwicyeza yasabye buri wese kuzamushyigikira mu gihe amatora azaba atangiye.

Uwicyeza Gisagara Landrine w’imyaka 25 ni we uherutse kwegukana ikamba rya Miss Africa Golden Rwanda mu marushanwa ya Miss Global Beauty Rwanda
Uwicyeza ugiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Golden rizabera muri Turukiya mu Ugushyingo 2021
Uwicyeza yashoje amasomo ye muri UTB Gisenyi aho yize ibijyanye n’ubukerarugendo
Uwicyeza aherutse kwambikwa ikanzu y'abasoje amasomo muri Kaminuza ya UTB
Uretse ikamba rya Miss Africa Golden Rwanda yegukanye mu marushanwa ya Miss Global Beauty Rwanda, Uwicyeza yanegukanye iry'umukobwa uberwa n'amafoto
Mu rugendo rwe rwo guhatanira ikamba rya Miss Africa Golden rizabera muri Turikiya, Uwicyeza yasabye buri wese kuzamushyigikira mu gihe amatora azaba atangiye
Iri rushanwa Uwicyeza agiye kwitabira rizabera muri Turukiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .