00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburanga bwa Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 25 Ukuboza 2021 saa 10:49
Yasuwe :

Umunyana Shanitah yegukanye ikamba rya Miss East Africa, ahesha ishema u Rwanda mu birori byabereye muri Tanzania.

Uyu mukobwa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2018 yari ahagarariye u Rwanda ahatanye n’abandi bakobwa 16 baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu karere.

Yegukanye iri kamba nyuma yo kugerageza amahirwe mu yandi marushanwa menshi ntahirwe. Yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational no muri Miss University Africa ibera muri Nigeria.

Yahembwe imodoka ya Nissan Xtrail ndetse azajya agenerwa n’umushahara wa 1500$ buri kwezi.

Reba amafoto ye mu bihe bitandukanye

Abakobwa bitabira amarushanwa y'ubwiza bagomba kuba bafite ubwiza, umuco n'ubwenge
Uyu mukobwa ni umwe mu bavuzwe cyane kuva yatangira kujya mu marushanwa y'ubwiza ku buryo n'Abapasiteri bamuhanuriye kenshi ko azagera ubwo yegukana irushanwa rikomeye
Ageze mu mwihererero muri Tanzania, yakomeje gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranya mbaga ze amafoto y'uko abayeho
Aha ni mu 2019 ubwo muri Miss Supranational International, Shanitah yari mu majonjora ya nyuma yo gutoranya uwegukana ikamba
Ifoto yafashwe mu 2018 ubwo Miss Shanitah yari mu majonjora ya Miss Supranational Rwanda 2019
Uyu mukobwa akunda kuberwa n'amafoto
Miss Shanitah ni umwe mu bashinze ikigo gicururiza kuri murandasi cyitwa Sangapesh
Kwegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda byatumye ajya muri Pologne guhagararira u Rwanda
Kwitabira amarushanwa y'ubwiza abifata nk'imwe mu nkingi yo kumuzamura nk'umwana w'umukobwa
Miss Shanitah yari asanzwe ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Miss East Africa
Miss Shanitah yari mu bakobwa bakunzwe cyane muri Miss Supranational International ariko ntiyagize amahirwe yo kwegukana ikamba
Miss Shanitah ni umwe mu bafashije abatishoboye kubona amafunguro mu bihe bya Guma mu Rugo
Miss Shanitah afite uburanga bukurura benshi
Miss Shanitah ubwo yari ari gutoza abakobwa bitabiriye Miss Supranational Rwanda mu 2020 imirimo itandukanye irimo guteka
Miss Shanitah yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri UTB
Miss Umunyana Shanitah mu myambaro ya Tanga Design
Mu 2020 Miss Shanitah yabaye umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka katoranyije Miss Supranational Rwanda
Ubwo Umunyana yajyaga guhagararira u Rwanda muri Tanzania
Aha yari muri Zanzibar mu muhuro wari wahuje abitabiriye Miss East Africa
Ubwo muri Miss East Africa berekanaga impano, Miss Shanitah yararirimbye
Ubwo yatorerwaga kuba Miss Supranational Rwanda mu 2019
Uko Umunyana yaserutse mu birori byo guhura n'abaterankunga ba Miss East Africa
Umunyana Shanitah yambaye ikamba ry'igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2018
Umunyana Shanitah yizera ko amarushanwa y'ubwiza atuma abakobwa barushaho kwigirira icyizere
Umunyana yigeze kwamamaza imyenda ya Siporo ikorwa na ACACUS
Miss Umunyana Shanitah w'imyaka 22 yasazwe n'ibyishimo ubwo yumvaga ko ari we wegukanye ikamba rya Miss East Africa
Miss Mutesi Jolly wai mu bagize Akanama Nkemurampaka ni we wambitse Miss Umunyana Shanitah ikamba
Miss Umunyana Shanitah yari afite akanyamuneza mu ifoto ye ari kumwe n'ibisonga bye
Miss Shanitah yabyinnye amaraba mu kwerekana impano ye
Ubwo Miss Umunyana Shanitah yerekanaga impano ye
Umunyana Shanitah ubwo yiyerekanaga mu mwambaro gakondo uranga igihugu cye
Miss Umunyana Shanitah yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya, igura miliyoni 44 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .