00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburanga bwa Kamwelu, umunyamideri uzagaragara mu ndirimbo ya The Ben na Diamond

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Ugushyingo 2021 saa 02:29
Yasuwe :

Nelly Alexandra Kamwelu, umunyamideri w’icyamamare mu gihugu cya Tanzania azagaragara mu mashusho y’indirimbo nshya ya The Ben na Diamond yamaze gufatirwa amashusho.

Kuri uyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 nibwo harangiye imirimo yo gufata amashusho y’indirimbo ya The Ben na Diamond yafashwe na Julien Bmjizzo.

IGIHE yamenye amakuru ko mu bakobwa babiri bifashishijwe mu mashusho y’iyi ndirimbo, harimo umunyamideli ufite izina rikomeye muri Tanzania Kamwelu.

Uretse iyi ndirimbo ya The Ben na Diamond agiye kugaragaramo, Kamwelu ari no mu zindi nka Crush ya Otile Brown, Tell Me ya Jux na Joh Makini anagaragara kandi muri ’My Love’ Tom Close aherutse gukorera muri Tanzania.

Kamwelu ni umunyamidelikazi umaze kubaka izina muri Tanzania by’umwihariko mu kwitabira amarushanwa y’ubwiza yatangiye kwitabira mu 2008 akirangiza amashuri yisumbuye.

Kamwelu w’imyaka 28, avuka kuri Se w’umuny-Tanzania na nyina w’Umurusiyakazi.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane mu 2011 ubwo yitabiraga amarushanwa atandukanye y’ubwiza. Yahagarariye Tanzania mu marushanwa arimo Miss Universe ryabereye muri Bresil, Miss Tourism Queen International ryabereye mu Bushinwa, Miss Earth ryabereye muri Philippines na Miss International ryabereye mu Bushinwa yose yabaye mu 2011.

Nelly Alexandra Kamwelu ni umunyamideri w’icyamamare mu gihugu cya Tanzania
Nelly Alexandra Kamwelu niwe uzagaragara mu mashusho y’indirimbo nshya ya The Ben na Diamond yamaze gufatirwa amashusho
Kamwelu ni umwe mu bakobwa bahagarariye Tanzania mu marushanwa y'ubwiza akomeye ku Isi
Kamwelu akunze gutumirwa mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Tanzania
Nk'umunyamideri gufata amafoto ni utuntu twe
Kamwelu yahagarariye Tanzania mu irushanwa rya Miss Universe ryabereye muri Brezil
Kamwelu mu 2011 yahagarariye Tanzania mu irushanwa rya Miss Tourism Queen International ryabereye mu Bushinwa mu 2011
Uyu mukobwa yanitabiriye Miss Earth ryabereye muri Philippines mu 2011
Kamwelu yatangiye kwitabira amarushanwa y'ubwiza mu 2008 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye
Ni umukobwa uzwi mu kujya mu ndirimbo z'abahanzi b'ibyamamare muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .