Uburanga bw’Umunyarwandakazi uri guhatanira ikamba muri Miss Nation (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Ukuboza 2020 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Umukobwa w’imyaka 20 witwa Hortense Shema ari guhatanira ikamba rya Miss Nation ribera mu Mujyi wa Dubaï.

Uyu mukobwa ahanganye n’abandi bakobwa 22, baturutse mu bihugu birimo Hongrie, Afurika y’Epfo, Zambia, Pologne, Bulgaria, Nigeria, Tanzania, Iran, Ukraine, Indonesia, Iraq, Uganda, Romania n’ibindi byinshi.

Yabwiye IGIHE ko ari ishema kuri we kuba ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa riri kubera kuri internet kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.

Ati “Ni ishema guhagararira igihugu cyanjye ku rwego mpuzamahanga kuko bigaragaza ko no mu Rwanda haba abakobwa beza kandi bashoboye, nkaba nsaba abanyarwanda kunshyigikira bishoboka, buri wese akabigira ibye agatora ndetse bakamenyesha n’abandi baziranye kandi nanjye nkabizeza ko nzahesha ishema igihugu cyanjye.”

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 25 Ugushyingo rizasozwa ku wa 17 Ukuboza 2020. Hortense Shema ni ubwa mbere yitabiriye amarushanwa y’ubwiza yaba ayo mu Rwanda nayo hanze yarwo.

Iri rushanwa ryatangijwe mu 2016, rihuza abakobwa bo mu bihugu bitandukanye ku Isi yose. Ryatangijwe mu bukangurambaga bwa #StayU cyangwa mu Kinyarwanda komeza kuba wowe. Ubu bukangurambaga bwashishikarizaga abakobwa gukomeza kugira uruhu rw’umwimerere n’ubwiza bwabo karemano aho kwibagisha no guhindura uruhu rwabo.

Abakobwa bahurira muri iri rushanwa buri wese yerekana indangagaciro z’iwabo ndetse n’umuco w’igihugu cye.

Umwaka ushize ryegukanywe na Olla Sidi wo muri Sudani. Icyo gihe iri rushanwa ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Dubai ku wa 31 Ukuboza 2019.

Yagaragiwe na Udita Tanwar wo mu Buhinde wabaye Igisonga cya mbere, Kristina Rangelova wo muri Bulgaria wabaye igisonga cya kabiri, Fiona Gilbert wo muri Nigeria wabaye igisonga cya gatatu ndetse na Viktoria Korotaeva wo mu Burusiya wabaye igisonga cya kane.

Ushaka guha amahirwe uyu mukobwa wakanda hano:

Uyu mukobwa yavuze ko atewe ishema no guhagararira igihugu cye
Hortense Shema ni ubwa mbere agiye mu marushanwa y'ubwiza
Hortense Shema , umunyarwandakazi w'imyaka 20
Hortense Shema asaba abanyarwanda kumushyigikira
Hortense Shema ahanganye n'abakobwa 22 bo mu bihugu bitandukanye
Hortense Shema yavuze ko atazatenguha abanyarwanda, azagaragaza umuco w'u Rwanda
Hortense Shema uhagarariye u Rwanda muri Miss Nation

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .