00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburanga bw’umukobwa rutahizamu Biramahire Abeddy yasimbuje Miss Umutoni

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 05:31
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa AS Kigali n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Biramahire Abeddy, yahishuye ko asigaye afite umukobwa mushya bari mu munyenga w’urukundo yasimbuje Miss Umutoni Josiane.

Umutoni Josiane ni umunyamakuru wa Radio 10 na TV10 akaba umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu 2017.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Biramahire yashyizeho ifoto y’undi mukobwa witwa Kagame Vanessa yongeraho akamenyetso k’umutima gakunze kuranga urukundo.

Asubiza umukunzi we, uyu mukobwa yagize ati “Ndagukunda” na we ahita ashyiraho akamenyetso k’umutima.

Nyuma y’amasaha make, Kagame Vanessa yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho amafoto ari kumwe n’uyu mukinnyi ubundi yongeraho akamenyetso k’umutima.

Uyu mukobwa yigaruriye umutima wa Biramahire wari umaze igihe ari mu munyenga w’urukundo na Umutoni Josiane ukorera Radio na Tv10.

Mu 2020, Umutoni yavuze ko yatangiranye na Biramahire urugendo rw’urukundo mu 2019, nyuma y’igihe ari inshuti zisanzwe.

Umutoni yitabiriye Miss Rwanda mu 2017 icyakora ntiyabasha kurenga icyiciro cy’ibanze.

Miss Umutoni Josiane yari muri Miss Rwanda mu 2017
Umutoni Josiane watandukanye na Biramahire Abeddy ni umunyamakuru wa Radio10 na TV10
Biramahire Abeddy asanzwe ari rutahizamu wa AS Kigali n'Ikipe y'Igihugu Amavubi
Biramahire ari kumwe n'umukunzi we mushya Kagame Vanessa
Kagame Vanessa yagaragaje ko akunda Biramahire uruzira imbereka
Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Biramahire na Kagame Vanessa
Ku mbuga nkoranyambaga, imitoma iri kubica hagati ya Biramahire na Kagame Vanessa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .