Uburanga bw’abakobwa batanu biyongereye mu bahataniye ikamba rya Miss Supranational (Amafoto & Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Urugendo rwo gushakisha umukobwa uhiga abandi uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational International izaba mu mwaka utaha, rwakomeje aho abakobwa batanu batoranyijwe biyongera ku bandi batandatu baherutse gutoranywa.

Aba bakobwa bigaragaje mu ntambuko zitandukanye, ibindi bikorwa byinshi bakazabikora hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Abakobwa bitabiriye iki gikorwa kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, banahise bahabwa itike yo kwinjira mu irushanwa. Barimo Claire Uwangabe, Umunyana Divine, Mushimiyimana Sandra, Audrey Shimwa Habimana na Anitha Umuratwa.

Muri iri rushanwa harimo amasura mashya mu marushanwa y’ubwiza, hakabamo n’andi amenyerewe, muri ayo atari mashya ni Anitha Umuratwa na Mushimiyimana Sandra bitabiriye Miss Rwanda 2020.

Anitha Umuratwa yageze mu icumi ba nyuma batoranyijwemo Miss Rwanda mu gihe Mushimiyimana Sandra we yari ahatanye ashaka guserukira Intara y’Amajyaruguru ariko ntiyarenga umutaru.

Nsengiyumva Alphonse ukuriye Suprafamily Rwanda Ltd itegura Miss Supranational Rwanda, yavuze ko irushanwa ry’uyu mwaka bariteguye bakurikije inama z’abategura iryo rushanwa ku rwego mpuzamahanga bo muri Pologne.

Ati "Baduhaye igitekerezo cyo kwifashisha ikoranabuhanga muri iki gikorwa. Tuzakora irushanwa twifashishije TV 1 ndetse n’imbuga nkoranyambaga. Abakobwa bazajya bakorera mu matsinda, bitambutswe kuri televiziyo."

Yakomeje avuga ko akanama nkemurampaka kazajya gakurikirana irushanwa inshuro nyinshi kifashishije ikoranabuhanga, ariko rimwe na rimwe bahure n’abakobwa barimo guhatana.

Nsengiyumva yavuze ko hari byinshi abakobwa bazanyuramo birimo ibiganiro mpaka, kuvugira mu ruhame, kuganira ku mishinga yabo, ariko bigishwa gukora ibikorwa byafasha sosiyete yo hasi barimo itarenze ku karere n’ibindi.

Yavuze ko impamvu bikini yakuwe mu irushanwa ari ukubera Coronavirus. Ati "Bikini kuyikuramo nta kindi ni nuko twateganyaga ko icyiciro cyayo kizabera ku mazi nko ku Kivu cyangwa se kuri Muhazi, ariko tubona bitazakunda kubera ibihe turimo."

Aba bakobwa bagiye guhatanira ikamba rifitwe na Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda mu 2019.

Yahembwe miliyoni 1 Frw anaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational ryabereye muri Pologne kuva ku wa 6 Ukuboza 2019. Igisonga cya Mbere cyegukanye 500 000 Frw mu gihe Igisonga cya kabiri yahembwe 300 000 Frw.

Irushanwa rya Miss Supranational International bahatanira kwitabira, ribera muri Pologne, aho abakobwa batandukanye bahurira muri iki gihugu bakamarayo ibyumweru bitatu bahatanira iri kamba.

Urugendo rwo gushaka umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational International mu 2021, rugiye gutangira nyuma yaho gutora uwari kwitabira iri rushanwa rya 2020 mu Ugushyingo, byasubitswe.

Umunya-Thailand ufite ikamba rya Miss Supranational, Anntonia Porsild n’Umunyamerika Nate Crnkovich ufite irya Mister Supranational, bazagumana amakamba kugeza igihe hazatorwa ababasimbura.

Aba bakobwa baje biyongera ku bandi batandatu bagiye guhatana
Akanyamuneza kari kose kuri aba bakobwa
Audrey Shimwa avuga ko yahoze yifuza kwitabira amarushanwa y'ubwiza
Shimwa avuga ko yifitiye icyizere gikomeye
Claire Uwangabe avuga ko azagerageza gukora ibishoboka byose akegukana ikamba
Sandra Mushimiyimana afite umushinga wo kurandura ihohoterwa rikorerwa abana bato
Sandra Mushimiyimana yahatanye muri Miss Rwanda uyu mwaka ashaka guserukira Intara y'Amajyaruguru, ariko ntiyahirwa
Umunyana Divine ni umwe mu bakobwa 11 bamaze gutoranywa bazahatanira iri kamba
Umunyana Divine w'imyaka 21 nawe arashaka kuba Miss Supranational Rwanda
Umunyana avuga ko azakoresha imbaraga ze zose akegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda
Umuratwa Anitha wari uri mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020 akaza mu icumi ba mbere, yaje gushakishiriza amahirwe no muri Miss Supranational

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video: Mushimiyimana Azeem


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .