00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubunani bwahumuye! Ibitaramo by’abahanzi Nyarwanda byitezweho guherekeza umwaka wa 2024

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 December 2024 saa 10:51
Yasuwe :

Umwaka wa 2024 uri kugana ku musozo, uko iminsi iri kugenda ivaho umwe niko benshi batangira kwitegura ibirori byo kuwusoza.

Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku rutonde rw’ibirori by’Abanyarwanda bizaherekeza umwaka wa 2024.

Meddy agiye gukorera ibitaramo binyuranye muri Canada

Meddy uherutse kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukorera ibitaramo bitandukanye muri Canada.

Ni ibitaramo Meddy ateganya gutangirira i Montreal ku wa kuwa 14 Ukuboza 2024, aho buzacya akomereza mu mujyi wa Toronto mbere yo gusoreza mu Mujyi wa Ottawa ku wa 22 Ukuboza 2024.

Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko ibitaramo by’uyu muhanzi bishobora kongerwa akazakomereza mu Mijyi nka Vancouver na Edmonton nubwo amatariki yabyo ataramenyekana.

Platini ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Nemeye Platini uherutse kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agiye gukorera ibitaramo ‘Baba Experience’ byitezwe ko azabitangirira Arizona ku wa 14 Ukuboza 2024. Uyu muhanzi azasoreza ibitaramo bye muri Leta ya Michigan ku wa 28 Ukuboza 2024.

Gisubizo Ministries igiye kwizihiza imyaka 20

Gisubizo Ministries, itsinda rimaze kubaka izina mu kuramya no guhimbaza Imana, rigiye kwizihiza imyaka 20 rimaze ritangiye ibikorwa byaryo.

Igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 kizabera mu ihema ry’ahabera imurikagurisha i Gikondo.

Bruce Melodie agiye gusogongeza abakunzi be kuri album ye nshya

Bruce Melodie agiye gusoza umwaka asogongeza abakunzi be indirimbo ziri kuri album ye nshya yitegura kumurika mu minsi iri imbere.

Ni mu gitaramo kizabera muri Kigali Universe ku wa 21 Ukuboza 2024 ahateguwe imyanya 588 yonyine.

Isango na Muzika Awards

Ibihembo bya Isango na Muzika Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu, byitezwe ko bizatangirwa mu birori biteganyijwe kubera muri Kigali Convention Center ku wa 22 Ukuboza 2024.

Kuva mu 2023 ibi bihembo bibanzirizwa n’ibitaramo bibera hirya no hino mu gihugu bizwi nka ’Isango na Muzika Awards Tour’ aho bizenguruka mu ntara zitandukanye ari nako byagenze uyu mwaka.

Chorale de Kigali yateguje igitaramo ‘Christmas Carols’

Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali buherutse gutangaza ko bufite byinshi buhishiye abakunzi bayo, mu gitaramo cyayo ngarukamwaka cya ‘Christmas Carols’ giherekeza iminsi mikuru.

Kuri iyi nshuro iki gitaramo kizaba ku wa 22 Ukuboza 2024, muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali.

Kuva mu 2013, Chorale de Kigali itegura ikanakora ibitaramo bya Christmas Carols byo kwinjiza abakunzi bayo mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Israel Mbonyi agiye kongera gutanga Noheli ku bakunzi be

Ku nshuro ya gatatu, Israel Mbonyi agiye gutaramira muri BK Arena mu gitaramo akora kuri Noheli aho bibiri yahakoreye amatike yayacuruje agashira mbere y’umunsi w’igitaramo.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2024, aho kugeza uyu munsi abakunzi b’umuziki we bakomeje kugura amatike ku bwinshi.

Israel Mbonyi azaba akora iki gitaramo yizihiza isabukuru y’imyaka 10 amaze mu muziki.

Uyu muhanzi kandi yatumiwe mu gitaramo cyo gusoza umwaka wa 2024 yinjiza Abanya-Kenya mu wa 2025 baramya ndetse banahimbaza Imana.

Iki ni igitaramo cya kabiri Israel Mbonyi agiye gukorera muri Kenya.

James na Daniella bagiye gutanga Noheli muri Amerika

Itsinda ry’abaramyi James na Daniella bari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bategerejwe mu bitaramo ku wa 22 no ku wa 25 Ukuboza 2024.

Ibi bitaramo bizabera muri Arizona ku wa 22 Ukuboza 2024 mu gihe ku wa 25 Ukuboza 2024 bazaba bataramira mu Mujyi wa Dallas.

Abakunzi ba Hip Hop bashyizwe igorora

Abaraperi 13 bakomeye mu Rwanda bagiye guhurira mu gitaramo bise ‘Uwa Gatanu udasanzwe mu Cyumba cya Rap’ giteganyijwe kubera kuri Canal Olympia ku i Rebero ku wa 27 Ukuboza 2024.

Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete itegura ibitaramo ya ‘Ma Africa’ mu rwego rwo gufasha abakunzi b’injyana ya Hip Hop gusoza umwaka bari mu byishimo.

Bamwe mu bazitabira iki gitaramo barimo Riderman, Bull Dogg, P Fla, Fireman, Green P, Jay C, Bushali, B-Threy, Zeotrap, Danny Nanone, Logan Joe na Ish Kevin.

Kivumbi agiye kumurikira abakunzi be album ye nshya

Kivumbi King agiye kumurikira abakunzi be album nshya yise ’Ganza’ yari aherutse gushyira hanze.

Azayimurikira mu gitaramo ateganya gukorera muri Kigali Universe ku wa 28 Ukuboza 2024.

‘Ganza’ ni album igizwe n’indirimbo 12 zirimo enye zari zarasohotse mbere nka Captain yakoranye na APass, Wine, Wait yakoranye na Axon ndetse na Keza.

Massamba agiye gutaramira mu Butaliyani

Massamba Intore agiye gutaramira mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani ku wa 28 Ukuboza 2024.

Ni igitaramo uyu muhanzi agiye gukora nyuma yo gutaramira Abatuye mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo 30/40 y’Ubutore.

Ruger na Victony bagiye guhurira mu gitaramo i Kigali

Michael Adebayo Olayinka wamamaye nka Ruger na Anthony Ebuka Victor wamenyekanye nka Victony, bategerejwe mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo bise ‘REVV UP Experience’ byitezwe ko kizabera muri BK Arena ku wa 28 Ukuboza 2024.

Itsinda ‘Joyous Celebration’ ryatumiwe i Kigali

Itsinda ‘Joyous Celebration’ rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y’Epfo, riherutse kwemeza ko rizitabira igitaramo ryatumiwemo i Kigali ku wa 29 Ukuboza 2024.

Iri tsinda ryemeje gutaramira i Kigali mu bitaramo bitandatu rizakorera ahantu hatandukanye harimo bine bizabera muri Afurika y’Epfo, muri Malawi n’i Kigali mu Rwanda.

Igitaramo cya Joyous Celebration byitezwe ko kizabera muri BK Arena, kizanitabirwa n’abarimo Gentil Misigaro na Alarm Ministries mu gihe abazacyitabira bazabwirizwa Ijambo ry’Imana na Apôtre Joshua Masasu.

The Ben agiye kumurikira i Kigali album ye ya gatatu

The Ben utegerejwe mu gitaramo cyo kumurika album ye ya gatatu kizabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025, arimo n’iri kugura miliyoni 1.5 Frw.

Itike ya make mu gitaramo cya The Ben ni iri kugura ibihumbi 5 Frw, hagakurikiraho iy’ibihumbi 10 Frw, Iy’ibihumbi 15 Frw, iy’ibihumbi 20 Frw, iy’ibihumbi 25 Frw ndetse n’iy’ibihumbi 50 Frw bitewe n’aho ushaka kwicara.

Mu minsi ishize ni bwo The Ben yemeje ko agiye gukora igitaramo cyo kwinjiza abantu mu 2025, ari na cyo azamurikiramo album ye ya gatatu, aho bivugwa ko ashobora no gutumira Umunya-Tanzania Diamond Platnumz.

The Ben yaherukaga guhurira ku rubyiniro na Diamond mu mwaka ushize mu birori bya Trace Awards and Festival byabereye i Kigali muri BK Arena.

The Ben yashyize hanze amatike y'igitaramo agiye gukora yinjiza abantu mu mwaka mushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .