Ubukwe bwa Gisa cy’Inganzo bwarapfubye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Ukuboza 2020 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Gisa James [Gisa cy’Inganzo] yahagaritse ubukwe bwe bwari buteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2021.

Ibi bibaye nyuma yaho ku wa 20 Nzeri 2020 Gisa cy’Inganzo yari yasohoye impapuro ziteguza ubukwe yari afite hamwe n’umukunzi we Barindisezerano Jackin.

Mu kiganiro Gisa yagiranye na IGIHE, yavuze ko umukunzi we yagaragaje imyitwarire idahwitse bigatuma imiryango yari kumufasha mu birori bye yivanga mu rukundo rwabo bigatuma buhagarara.

Ati “Hari ibintu bihinduka ariko hari n’indi myitwarire idahura no kubaka. Kubaka ni ikintu gisaba gutekereza. Ntabwo ari ibintu umuntu akina nabyo. Ni ibintu nari nagejeje ku muryango. Mu magambo make yarambonye arankunda nanjye biba uko, noneho ashaka ko dukora ubukwe mu gihe gito cyane. Urumva ntabwo wakora ubukwe mumaranye amezi atatu. Nari nabyemeye numvaga ko amezi atatu ntacyo yaba atwaye mu gihe umuntu yaba ahuye n’uwo Imana yamugeneye.”

Hari amakuru avuga ko kuri ubu ngo aba bombi batakivugana ndetse ngo Gisa cy’Inganzo ntazi n’aho umukunzi we aherereye kuko na telefone ye yayikuyeho.

Gisa avuga ko yagiye abona ko uyu mukobwa afite imico itatuma yubaka, kandi uyu muhanzi atagishaka urukundo rw’inkundarubyino.

Ati “Ugenda wiga ku muntu ureba imico ye. N’imiryango yaduhozagaho ijisho hari ibyo batemeye. Nkanjye umuryango wari wemeye kumpa buri kimwe cyose kizakenerwa mu bukwe. Hari abantu bari bemeye kumfasha ariko wagira ngo bari babizi kuko ubukwe bwigijwe inyuma nta kintu barampa. Nagiye mbona imico ye mibi, mbona abantu bagendana mbona hakenewe impinduka.”

Uyu musore avuga ko yishimira ko nta muntu ubu yavuga ko yamuhaye inkwano ku buryo, byaba ikibazo bamwe bagira ngo yarabeshyaga.

Yakomeje avuga ikindi kintu gikomeye kuri uyu mukobwa bakundanaga ari uko yari afite umwana. Ati “Yari afite umwana ngomba kumwitaho. Yari yarabimpishe. Hari n’ibindi bintu nagiye menya nyuma. Nari narakoze ibintu byose ntitaye ku muntu bihagije kuko urukundo ni urukundo. ”

Yemeza ko imiryango yabo bombi yari yaramaze kumenya iby’urukundo rwabo ndetse n’ibintu byose yari yaramaze kubishyira ku murongo.

Gisa avuga ko uyu mukobwa bahuriye ahantu kuri studio, akabona ni umwana mwiza afite undi musore bakundana bagatandukana agakomezanya nawe. Gisa avuga ko ubukwe bwe n’umukunzi babwigije inyuma kugeza igihe bazabona ibintu biri kugenda neza ku buryo barwubaka rugakomera.

Ubwo hajyaga hanze impapuro z’ubutumire, Gisa yavugaga ko uyu mukobwa bamaze umwaka urenga bakundana.

Yavugaga ko urukundo rwabo rwavomerewe cyane igihe yari afunzwe, uyu mukobwa yemeza ko yamubaye hafi amuha urukundo rwatumye ubwo yafungurwaga ahita afata icyemezo cyo kumukunda uruzira uburyarya.

Gisa yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Uruyenzi’, ‘Genda ubabwire’, ‘Umuturanyi’ n’izindi.

Barindisezerano Jackin wari ugiye kurushinga na Gisa cy'Inganzo
Gisa n'umukobwa bendaga gukora ubukwe
Iby'urukundo rwa Gisa n'uyu mukobwa byajemo gishigisha
Integuza y'ubukwe bwa Gisa bwamaze gupfuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .