00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bw’abafana bari mu gitaramo cya Travis Scott cyapfiriyemo abantu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Ugushyingo 2021 saa 08:43
Yasuwe :

Tariki 5 Ugushyingo 2021, mu gitaramo cy’Umuraperi w’Umunyamerika Jacques Bermon Webster II, wamenyekanye nka Travis Scott abantu umunani bahasize ubuzima abandi barakomereka biturutse ku muvundo w’abafana bari bakirimo.

Byari mu iserukiramuco rya Astroworld ryabereye i Houston muri Leta ya Texas. Uwitwa TK Tellez wari umwe mu bitabiriye iki gitaramo yabwiye CNN ko byagaragaraga mbere y’uko uyu muhanzi ajya ku rubyiniro ko haraza kuba ibintu bidasanzwe.

Avuga ko we n’umukunzi we bari impande y’urubyiniro kugira ngo baze kureba neza uyu muhanzi mu gihe araba agiye kuririmba. Yemeza ko ariko mbere y’uko uyu muhanzi aririmba ibintu byabaye bibi cyane abantu bagatangira kubyigana bashaka kujya imbere ngo bamurebe.

Ati “Abari bitabiriye batangiye kwegerana cyane kugeza aho guhumeka byari ikibazo. Ubwo Travis yatangiraga kuririmba indirimbo ye ya mbere abantu batangiye kuncaho. Twese twasakuzaga dusaba ubufasha ariko nta muntu wadufashije cyangwa ngo atwumve. Byari biteye ubwoba. Abantu basakuzaga bashaka kuramira ubuzima bwabo kandi ntabwo babashaga kuba basohoka. Nta muntu winyeganyezaga ngo bikunde.”

Abantu bapfiriye muri iki gitaramo bari hagati y’imyaka 14 na 27. Tellez yavuze ko ibintu yaboneye muri iki gitaramo biteye ubwoba. Avuga ko abantu batangiye kugwa nawe bikaza kumubaho nyuma abantu bakamwipakira hejuru bamwe bataye ubwenge.

Ati “Buri wese yari ari kurira; nibwo numvise urusaku ruteye ubwoba cyane kuva nabaho. Ibaze kumva Travis aririmba ndetse ukumva n’abantu barira bashaka gutabarwa mu gihe kimwe.”

Akomeza avuga ko ibyo yaboneye muri iki gitaramo bitazamuva mu mutwe ndetse bimutera nk’inzozi mbi.

Selena Beltran nawe wari witabiriye iki gitaramo yavuze ko ari ubwa mbere yari yitabiriye iserukiramuco ry’umuziki. Yavuze ko muri iki gitaramo ubwo Travis yari agiye kuza ku rubyiniro yatunguwe n’uko abantu bitwaye.

Ati “Naraguye ngira ngo niho ubuzima bwanjye bugiye kurangirira. Gutekereza uko ndapfa byari ibintu biteye ubwoba. Ntabwo nari nzi icyo nakora. Byabaga mu buryo bwihuse. Icyo nashoboraga gukora ni ugusakuza. Byari biteye ubwoba kubona abantu basimbuka bagenzi babo nk’amatungo yo mu ishyamba. Abantu ntibitaga ku bandi, bageragezaga gukomeza gusunika kugira ngo bagere imbere badatekereza ingaruka byagira.”

Joey Guerra usanzwe ari umunyamakuru yabwiye CNN ko Travis Scott yamaze iminota 75 aririmba nyamara abantu bari gupfa.

Jeffrey Schmidt n’inshuti ye Casey Wagner bari biteguye gutangira weekend neza byarangiye batangiye bisanze bari kurwana no kurokora ubuzima bwabo. Jeffrey Schmidt ati “Ibintu byari bibi cyane. Natekereje ko ntazongera kubona inshuti yanjye. Nari nzi ko ngiye gupfa.”

Avuga ko nyuma y’umuvundo we n’inshuti baje kongera guhura ariko buri umwe yahungabanye. Ati “Iki nticyari igitaramo, rwari urugamba rwo kwirwanaho ngo urokoke.”

Amashusho yasakajwe agaragaza Scott ahagarika gucuranga muri iki gitaramo ameze nk’uwabuze icyo afata n’icyo areka mbere y’uko igitaramo kirangira.

Abari bateguye iki gitaramo bihanganishije ababuze ababo n’abandi batewe ihungabana nacyo.

Travis Scott nyuma y’ibi byabaye abinyujije kuri Twitter, yihanganishije ababuze ababo. Ati “Amasengesho yanjye nyerekeje ku babuze ababo biturutse ku byabaye mu gitaramo cyo muri Astroworld Festival.”

Yakomeje avuga ko azakorana n’inzego z’umutekano mu gihe zizaba zikeneye ubufasha bwe. Kylie Jenner usanzwe ari umukunzi w’uyu muhanzi nawe yihanganishije ababuze ababo avuga ko we n’umukunzi we nabo bashegeshwe n’ibyabaye.

Umuraperi Travis Scott yatangije iserukiramuco rya Astroworld mu 2018. Uyu mwaka hari hitabiriye abantu barenga ibihumbi 50.

Abafana bari bitabiriye ari benshi cyane
Umuvundo watumye bamwe bahera umwuka barapfa
Ahabereye igitaramo hari hakoraniye imbaga
Ibyari igitaramo byarangiye buri wese ari kugerageza gukiza amagara ye
Ibyishimo bya benshi byasojwe n'amarira
Iki gitaramo cyagombaga kuba ku wa 5 no ku wa 6 Ugushyingo ariko cyabaye umunsi umwe gusa
Iki gitaramo cyari kirimo abantu benshi cyane
Lil Baby ari mu baririmbye muri iki gitaramo ibintu bitaraba bibi
Travis Scott ubwo yari ageze ku rubyiniro
Travis Scott yihanganishije abantu bagizweho ingaruka n'ibyabaye muri iki gitaramo
Umuraperi Master P ari mu babanjirije Travis Scott ku rubyiniro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .