Ubu noneho nje nje! Patrick Nyamitari yijeje abakunzi be kutongera kwicwa n’irungu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Muri iyi minsi Patrick Nyamitari amaze igihe akora umuziki we gake gake ku buryo byatumaga hari n’abibaza ibyo ahugiyemo n’impamvu atagikorana umuziki ingufu nk’uko byahoze.

Uyu muhanzi yahumurije abakunzi b’umuziki we ndetse n’abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda abizeza kuvugurura imikorere ndetse no kongera imbaraga mu bikorwa bye.

Ibi Patrick Nyamitari yabivuze mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gusohora amashusho y’indirimbo ye “Inyenyeri”. Amashusho y’iyi ndirimbo niyo yahereyeho gahunda yo gukora adahagarara.

Ati “Ubusanzwe nabaga muri Kenya ku bw’impamvu z’akazi, nagiyeyo rero mbanza gushaka uko namenyera, ni ibintu byantwaye igihe ariko ubu nta kibazo.”

Nyamitari avuga ko Covid-19 yamufatiye mu Rwanda ubwo yari yaje mu kiruhuko no gushaka uko yajya akora umuziki kandi ntibyice akazi ke bityo aboneraho akanya ko guhita akomerezaho.

Uyu muhanzi avuga ko ubu amaze gushyira ku murongo ibintu byose ku buryo gukora umuziki ari ibintu yashyize imbere ndetse akurikije gahunda afite agasanga bitazongera kugongana.

Nyamitari yahamije ko muri iyi minsi ishize ari mu Rwanda yakoze indirimbo nyinshi ku buryo yizeye neza ko abakunzi be batazongera kwicwa n’irungu ukundi.

Ati “Urugero ni uko hari indirimbo nyinshi namaze gukora, ngiye gutangira gusohora indirimbo nyinshi kandi nizeye ko zizanyura abakunzi b’umuziki w’u Rwanda.”

Avuga ku ndirimbo ye nshya “Inyenyeri”, Nyamitari yavuze ko yakoze iyi ndirimbo nk’impano yageneye abakundana bashaka kwenyegeza umuriro w’urukundo rwabo, baba bari kumwe cyangwa batari kumwe.

Nyamitari aherutse gufatanya n’umuhanzi Mani Martin ndetse na Bill Ruzima mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika batangiyemo ibyishimo ku bakunzi b’umuziki.

Amashusho y’iyi ndirimbo ye ‘Inyenyeri’ aje yiyongera ku ndirimbo nka ‘Love’, ‘Inyegamo’ n’izindi.

Patrick Nyamitari yijeje abakunzi be kutazongera kwicwa n'irungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .