U Rwanda rwagereranyijwe n’umubyeyi wonkeje ishyano mu ndirimbo igaruka kuri Jenoside

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Mata 2021 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Muri iki gihe isi yose yifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuhanzi Jean Marie uzwi mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yashyize hanze indirimbo nshya yise “Warakoze kuryonsa” ashushanya u Rwanda nk’umubyeyi wabyaye ishyano akaryonsa.

Iyi ndirimbo ije isanga izindi zirimo ‘Umusonga’, ‘Ihwa’, ‘Ibikomere’, ‘Ntukazime’, ‘Twazize iki’ n’izindi.

Muri iyi ndirimbo nshya yise ‘Warakoze kuryonsa’ yumvikana avuga ko u Rwanda rwabyaye ishyano gusa rukiyemeza kuryonsa aho rwababariye ndetse rugaha ubutabera bwunga abijanditse mu kibi ari cyo Jenoside yakorewe Abatutsi bityo bakongera kwibona mu muryango nyarwanda nyamara barawuhemukiye.

Ishyano uyu muhanzi arigereranya n’abakoze Jenoside batatiye igihango cy’abanyarwanda bakica bagenzi babo babahora ubusa.

Hari aho aririmba ati “Rwanda rw’ibibero bihimbye cyane. Byakikiye mweru bigakikira muhima, ibere ryonkeje rikonsa n’ishyano. Ko ryaje kwijuta ahubwo rikarengwa cyane. Rigashahura abagabo ryo ryataha rikabyara, rigafomoza ababyeyi ryo ryataha rikabyara, ritsemba inkumi n’abasore ribyiruye.”

Muri iyi ndirimbo akomeza ahumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abibutsa ko ababo bishwe batazigera bazima kuko agaciro kabo kataribwa n’imiswa akanibutsa abakomeje kwimana amakuru y’ahajugunywe cyangwa ahashyizwe imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe ko ukuri n’amaraso bizahora bibatoteza.

Jean Marie asoza asaba abagitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ko bayizinukwa byihuse. Yashimye ko mu Rwanda icyaha ari gatozi bityo agakomeza asaba abafite ipfunwe ry’aho bakomoka cyangwa bafitanye isano n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ko bakwiyumva nk’abanyarwanda bitezweho umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu.

Jean Marie yagereranyije u Rwanda n'umubyeyi wabyaye ishyano akaryonsa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .