Iri murika ryiswe ‘Fierce femme’ byitezwe ko rigomba kumara hafi amezi atatu kuko ryatangijwe ku wa 18 Mata 2024 rikaba rizasozwa ku wa 4 Nyakanga 2024.
Ibihangano biri kumurikwa ni ibyakozwe n’abanyabugeni b’Abanyarwandakazi barimo Kakizi Jemima, Cynthia Butare, Odile Uwera, Crista Uwase, Teta Chel na Miziguruka.
Kakizi Jemima wagize uruhare mu itegurwa ry’iri murikabikorwa afatanyije n’ikigo Gallery Brulhart, yavuze ko iri murika ari umwanya mwiza wo kwereka Isi uruhare rw’Umunyarwandakazi mu kubaka Igihugu nyuma y’imyaka 30 cyibohoye.
Ati “Abahanzi benshi bagiye bakora ku ngingo zitandukanye zigaragaza uruhare rw’umugore mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ibihangano bigaragaza uko umugore abayeho mu Rwanda mu bice bitandukanye by’ubuzima bw’Igihugu.”
Uyu munyabugeni yavuze ko iri murikabikorwa ari iryo kwishimira uruhare rw’abagore mu kubaka u Rwanda mu nguni zose z’imibereho y’Igihugu, ashimira abamufashije bose barimo ababakiriye.
Ku rundi ruhande, Kakizi yishimiye bikomeye uko abantu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza iri murika ry’ibihangano ndetse ahamya ko wari umwanya mwiza wo kubaganiriza uruhare rw’abagore mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda nyuma y’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Ati “Ni umwanya mwiza wo kuganiriza abanyamahanga amateka u Rwanda rwanyuzemo n’uko rwayigoboteye, kuri ubu rukaba rukataje mu iterambere ridasiba kugirwamo uruhare n’abagore.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!