00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwitandukanyije n’umukobwa wambaye bikini mu irushanwa rya Miss Earth

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 17 Ugushyingo 2022 saa 07:45
Yasuwe :

Minisiteri ifite umuco na siporo mu nshingano mu Burundi, yababajwe n’imyitwarire ya Lauria Claudine Nzirumbanje umukobwa uhagarariye u Burundi mu irushanwa rya Miss Earth 2022 iri kubera muri Philippines.

Ku wa 15 Ugushyingo 2022, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto ya Lauria Claudine Nzirumbanje yambaye bikini muri iri rushanwa.

Nyuma y’ayo mafoto, Minisiteri ifite umuco na siporo mu nshingano i Burundi yamaganye imyitwarire y’uyu mukobwa.

Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2022 mu butumwa iyi Minisiteri yanyujije kuri Twitter yanditse igira iti “Minisiteri ifite umuco w’u Burundi mu nshingano yababajwe n’ imyitwarire y’uwitwa Lauria Claudine Nzirumbanje werekanye ubwambure bwe muri Miss Earth muri Philippines mu ifoto iri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.”

"Minisiteri y’Umuco ntabwo izi uyu mukobwa muto kuko n’imyambarire ye itesha agaciro umuco w’u Burundi. Ntabwo ahagarariye u Burundi kandi ibyo yakoze byose ni ku giti cye, bikwiye gukosorwa.”

Lauria Claudine Nzirumbanje w’imyaka 21 niwe Murundikazi wa mbere witabiriye irushanwarya Miss Earth akaba yarahagarutse i Burundi ku wa 11 Ugushyingo 2022, yerekeza Manila muri Philippines ahari kubera irushanwa.

Iri rushanwa ry’ubwiza rizasozwa tariki ya 29 Ugushyingo 2022.

Abakobwa 88 baturutse hirya no hino ku Isi nibo bahataniye ikamba rya Miss Earth rigiye gutangwa ku nshuro ya 22, uyu mwaka nta munyarwandakazi witabiriye.

U Burundi bwitandukanyije n'umukobwa wambaye Bikini mu irushanwa rya Miss Earth
Lauria Claudine Nzirumbanje yagaragaye mu mwambaro wa bikini bitez aimpaka ku mbuga nkoranyambaga
Ku wa 15 Ugushyingo 2022 abakobwa bitabiriye Miss Earth 2022 biyerekanye mu mwambaro wa Bikini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .