00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwemeje ko bwataye muri yombi Bruce Melodie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 September 2022 saa 12:08
Yasuwe :

Minisiteri y’Umutekano n’Iterambere ry’Abarundi yemeje ko umuhanzi Bruce Melodie yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Mu itangazo ryanyujijwe kuri Twitter bagize bati “Bruce Melodie yatawe muri yombi akurikiranyweho ubwambuzi bushukana"

Iri tangazo risohotse mu gihe uyu muhanzi yari amaze amasaha menshi mu maboko ya Polisi abazwa ku byaha by’ubwambuzi bushukana yaba yarakoreye sosiyete yari yamutumiye mu 2018 ntabashe kwitabira igitaramo yatumiwemo.

Bruce Melodie yatawe muri yombi saa kumi zirengaho iminota mike z’umugoroba ubwo yari akimara kugera mu Mujyi wa Bujumbura kuri uyu wa 31 Kanama 2022, aho byari biteganyijwe ko azakorera ibitaramo.

Akimara gusohoka ku kibuga cy’indege yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri Polisi gusobanura ibyaha yashinjwaga n’umugabo witwa Toussaint wari wamutumiye mu 2018.

Bruce Melodie yagombaga gutaramira mu Burundi ku wa 25 Ukuboza 2018, icyakora birangira atabashije kujyayo. Nyuma hakomeje kuvugwa umwuka mubi hagati ye n’uwari wamutumiye wifuzaga ko uyu muhanzi amwishyura amafaranga ye ndetse akarenzaho n’indishyi z’igihombo yatewe no kutitabira kwe.

Uyu mugabo akurikiranyeho Bruce Melodie kutamwishyura ibihumbi 2$ yamuhaye nk’igice cy’ibihumbi 6$ bari bemeranyije ko azakorera na miliyoni 30 z’amarundi afata nk’igihombo yatewe no kuba Bruce Melodie ataritabiriye igitaramo cye.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu muhanzi kugeza nimugoroba yemeraga kwishyura ibihumbi 2$ yafashe, ariko agahamya ko izo miliyoni 30 z’amarundi zo atazemera kuko atazi n’uko zagiye.

Ingingo ya 301 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Burundi ivuga ko umuntu uhamijwe icyaha cy’ubwambuzi bushukana ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri kugeza ku myaka itanu cyangwa ihazabu y’amafaranga 50 000 by’amarundi kugeza ku 200 000 by’amarundi, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Kugeza hafi saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa 31 Kanama 2022, abanyamakuru bari bagitegereje Bruce Melodie mu kiganiro bagombaga kugirana gusa biza kurangira byemejwe ko cyimuriwe ku wa 1 Nzeri 2022.

Bruce Melodie afite ibitaramo bibiri mu Burundi, kimwe kizaba ku wa 2 Nzeri kuri Zion Beach, ikindi kizaba ku wa 3 Nzeri muri Messe des officiers.

Bruce Melodie yari yakiriwe n'itangazamakuru ryinshi i Burundi
Ubwo Bruce Melodie yari ageze i Burundi kuri uyu wa 31 Kanama 2022
Ikiganiro n'abanyamakuru Bruce Melodie yagombaga gukora cyahagaritswe
Toussaint wareze Bruce Melodie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .