00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mike Kayihura, DJ Pius na Shaddyboo baryohereje Abanyarwanda batuye mu Bubiligi (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Ugushyingo 2022 saa 07:08
Yasuwe :

Mike Kayihura, DJ Pius na Shaddyboo bataramiye Abanyarwanda batuye mu Bubiligi mu birori byateguwe na sosiyete Team Production.

Team Production yashinzwe ikanayoborwa na Justin Karekezi, ni yo yateguye iki gitaramo cyabaye ku wa 5 Ugushyingo 2022, kikabera ahitwa Birmingham Palace i Bruxelles mu Bubiligi.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abahanzi barimo Mike Kayihura, Dj Pius, Dj Saidou, Dj Princess Flor na Shaddyboo.

Mbere y’iki gitaramo, Justin Karekezi yabwiye IGIHE ko ari ibyishimo bikomeye kuba Abanyarwanda n’inshuti zabo zituye mu Bubiligi bagiye kongera gusabana.

Ati “Bituma Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bongera gusabana, bagahura bagaseka, bakaruhura mu mutwe nyuma y’akazi kenshi, bakishimira ibyegzweho ariko biciye mu buhanzi.”

Yakomeje agira ati “Muri ibi bitaramo Abanyarwanda baza kwerekana inganzo y’u Rwanda mu mahanga, hanyuma n’urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga rukabona ko bishoboka kugira uruhare mu iterambere ry’uruganda rw’ubuhanzi.”

Team Production isanzwe itegura ibitaramo bitandukanye bihuza Abanyarwanda baba mu Bubiligi harimo ibirori ndetse n’izindi gahunda zitandukanye bahuriramo nk’abakomoka mu gihugu kimwe n’ibindi.

Bimwe mu bikorwa Team Production ikora harimo gutumira abahanzi baturuka mu Rwanda n’abo mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Shaddyboo yari yitabiriye iki gitaramo
Byari ibirori by'ubusabane ku Banyarwanda batuye i Burayi
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'Abanyarwanda benshi batuye i Burayi
Shaddyboo yari yizihiwe muri ibi birori
Mike kayihura yataramiye abitabiriye iki gitaramo
Byari ibyishimo kuri Mike Kayihura witabiriye iki gitaramo
DJ Pius yageze aho yikura ishati
DJ Pius yahamagaye Lionel Sentore ku rubyiniro
DJ Pius yanyuze abitabiriye iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .