Aba bazataramira mu Bubiligi kuwa 4 Werurwe 2023, mu gitaramo kizabera i Bruxelles bafatanye n’abarimo DJ Princess Flor. Bwiza yavuze ko ari ibintu byamutunguye ndetse atari yiteguye uyu munsi.
Ati “Ntangira umuziki numvaga hari byinshi nshaka kugeraho, icyakora sinigeze ndota ko mu mwaka umwe bizaba biri uko biri uyu munsi. Ni amahirwe adasanzwe kuzataramana n’abakunzi banjye b’i Burayi nabo nkamenya uko bafata ibihangano byanjye.”
Bwiza yiyongereye kuri Kenny Sol na Okkama baherutse gutangazwa ko bagiye gutaramira i Burayi, bose bakaba bahuriye ku kuba ari ubwa mbere.
Kumutangaza nk’uwatumiwe na Team Production isanzwe itumira abahanzi bo mu Rwanda i Burayi, byahuriranye n’uko uyu mukobwa yitegura gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Amano’.
Mu gihe cy’umwaka umwe amaze mu muziki, Bwiza amaze gusohora EP ye ya mbere yise ‘Connect in me’ yahurijeho abahanzi nka Mico The Best, Riderman, Social Mula, Kevin Ska na Chris Eazy.
Uretse indirimbo ziri kuri iyi EP, Bwiza amaze gukora izindi eshanu ze wenyine zisanga izindi ebyiri yakoranye n’abahanzi bo muri Uganda, zirimo ‘Ready’ yasubiranyemo na John Blaq ndetse na ‘Warubizi’ yakoranye n’itsinda rya Kataleya na Kandle.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!