00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tyga aravugwa mu rukundo n’umukinnyi wa filime Madelaine Petsch

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 2 March 2025 saa 03:09
Yasuwe :

Umuraperi Micheal Stevenson wamenyekanye nka Tyga mu muziki, ari kuvugwa mu rukundo na Madelaine Petsch, wamamaye muri filime y’uruhererekane ‘Riverdale’.

Iby’urukundo rwa Tyga na Madelaine Petsch byatangiye kuvugwa mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’aho bakunze kugaragara bari kumwe.

Mu byumweru bibiri bishinze aba bombi bagaragaye bagirana ibihe byiza inshuro eshatu, harimo nk’aho baherutse gufotorwa bitabiriye umukino wa Los Angeles Lakers wabereye muri Crypto.com Arena, ndetse bongera kugaragara mu birori byateguwe na Vanity Fair.

Kuva icyo gihe umubano wabo wakomeje kuvugwa ko atari ubucuti busanzwe, ahubwo ko bari kurambagizanya.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi y’aba bombi, avuga ko bamaze igihe gito batangiye gukundana, ndetse ko Madelaine ari kuba hafi cyane ya Tyga nyuma y’aho aherutse kugira ibyago byo gupfusha umubyeyi we.

Tyga si ubwa mbere akundanye n’umukobwa uzwi i Hollywood, dore ko aherutse gutandukana n’umuhanzikazi Avril Lavigne. Azwiho kandi kuba yarakundanye n’abarimo Kylie Jenner na Blac Chyna bafitanye umwana w’umuhungu.

Madelaine Petsch ukomoka muri Afurika y’Epfo, nawe si ubwa mbere yakundana n’umuraperi, dore ko aherutse gutandukana n’uwitwa Travis Mills bari bamaranye imyaka itatu.

Umuraperi Tyga aravugwa mu rukundo n’umukinnyi wa filime Madelaine Petsch
Tyga na Madelaine bamaze iminsi bagirana ibihe byiza
Tyga na Madelaine Petsch bamaze iminsi bagaragara bari kumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .