00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twumvane ‘EP’ nshya ya Chryso Ndasingwa witegura igitaramo cya ’Easter Experience’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 April 2025 saa 08:45
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi mike Chryso Ndasingwa agakora igitaramo gikomeye cya Pasika yise ‘Easter Experience’, yamaze gusohora EP (Extended Play) ye nshya igizwe n’indirimbo esheshatu.

EP ya Chryso Ndasingwa ifite indirimbo esheshatu zirimo ‘Mbega Ukuntu Uri Mwiza’, ‘Great Things’, ‘Ku Musozi Wera’, ‘Ibyo Wakoze’ na ‘Ulikuwepo’.

Ni EP igiye hanze nyuma y’indirimbo yari amaze iminsi asohora nka ‘As I Know More’, ‘Iyo Mana’, ‘Nzakujya Imbere’ yakoranye na Rachel Uwineza n’izindi nyinshi.

Mbega ukuntu uri mwiza

Iyi ni indirimbo Chryso Ndasingwa avuga ko yanditse mu gibe yari yicaye atangira kwibaza ku bwiza n’urukundo rw’Imana n’uburyo idasiba kwigaragaza mu bugingo bw’abantu muri rusange.

Ibyo Wakoze

Nubwo iyi ndirimbo buri wese yayiyumvamo, Chryso Ndasingwa ahamya ko ubwo yayandikaga bwari uburyo bwo gushima Imana imirimo idasiba kumukorera mu buzima bwe.

Muri iyi ndirimbo Chryso Ndasingwa aba yibutsa abakunzi b’umuziki we kujya bibuka gushimira Imana ibyo yabakoreye mu buzima bwabo.

Kanda hano uyumve

Great Things

Iyi ndirimbo Chryso Ndasingwa ahamya ko yayanditse mu rwego rwo kwibutsa abakunzi be kujya basoma Bibiliya cyane ko ibashishikariza kwizera Imana.

Uyu muhanzi ahamya ko yahisemo kwandika iyi ndirimbo nyuma yo kwitegereza ku bintu bikomeye Imana yakoze mu buzima bwe.

Kanda hano uyumve

Ku Musozi Wera

Ni indirimbo Chryso Ndasingwa ahamya ko yaturutse mu kumva ko umuhamagaro wo kwegera Imana, igahamagarira abantu kwegera Imana, gusanga ahera hayo no gutumbira ubwiza bwayo.

Ulikuwepo

Ni indirimbo Chryso Ndasingwa avuga ko yanditse nyuma yo kumva ko Imana ihora mu buzuma bwacu ndetse n’iyo byaba bikomeye gute, idashobora guta abana bayo.

Chryso Ndasingwa uri mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, aherutse guteguza ibitaramo ngarukamwaka byo kwizihiza umunsi wa Pasika bizatangira ku wa 20 Mata 2025.

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera mu Intare Arena aho azafatanya n’abahanzi barimo Arsene Tuyi, Papi Claver&Dorcas na True Promises.

Ni mu gihe kucyinjiramo bizaba ari ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw, ibihumbi 30Frw mu gihe itike ya menshi igura ibihumbi 50Frw.

Chryso Ndasingwa winjiye mu byo gitegura ibitaramo byo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, aherutse gukorera amateka muri BK Arena mu gitaramo yahakoreye muri Gicurasi 2024, aho yaririmbiye abari bakubise bakuzura iyi nyubako.

Uyu musore asanzwe ari umuramyi mu Itorero ray New Life Bible Church, aho acuranga ibikoresho bitandukanye by’umuziki.

Nubwo ari umusore watangiye kuririmba kera kuko yakuriye mu muryango usenga, Chryso Ndasingwa yinjiye mu muziki mu buryo bw’umwuga mu 2021 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Mu bwihisho’ nubwo kuri ubu afite izirimo Wahozeho, Ni Nziza, Wahinduye Ibihe n’izindi nyinshi.

Chryso Ndasingwa ari mu myiteguro y'igitaramo cye 'Easter Celebration'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .