00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri album ‘Icyumba cy’amategeko’ yahuje Riderman na Bull Dogg

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 May 2024 saa 04:49
Yasuwe :

Mu minsi abakunzi b’umuziki by’umwihariko ab’injyana ya Hip Hop batunguwe bikomeye no kumva inkuru y’uko Bull Dogg na Riderman ubusanzwe bafatwa nk’inkingi za mwamba muri Hop Hop y’u Rwanda, bagiye guhurira kuri album.

Byabaye inkuru iremereye mu itangazamakuru, amatsiko aba yose ku bakunzi b’umuziki by’umwihariko ab’iyi njyana, amaso batangira kuyahanga imbuga zicururizwaho umuziki ku bafite uburyo, abatabufite batangira kurarira kuri YouTube.

Ni album igizwe n’indirimbo esheshatu aba baraperi bahuriyemo ikaba yagiye hanze ku wa 31 Gicurasi 2024.

Hip Hop

Hip Hop ni indirimbo y’iminota itatu n’amasegonda 31 aba baraperi bamara barata injyana ya Hip Hop, bumvikanisha uburyo ariyo njyana ivuga ukuri ndetse yakabaye ikundwa n’ubwo irwanywa cyane.

Riderman na Bull Dogg baba bagaruka ku mvune abaraperi banyuramo ariko ntibahagarike gukora Hip Hop ndetse bagahamya ko batazigera bahagarara kabone nubwo batashyigikirwa.

Miseke igoramye

‘Miseke igoramye’ ni indirimbo aba baraperi baba bagaragaza uko abakora iyi njyana bakunze gusigwa ibyasha mu gihe benshi babarimiraho itaka, bo bigize ba miseke igoroye.

Aba baraperi muri iyi ndirimbo bagaragaza ko benshi mu bavuga nabi abakora injyana ya Hip Hop, usanga ari abatabazi, bagahamya ko bo bahisemo kwibera ba miseke igoramye nubwo abiyita ba miseke igoroye nabo batari shyashya.

Amategeko 10

‘Amategeko icumi’ ni indirimbo ya gatatu kuri iyi album nshya ya Riderman na Bull Dogg, aho aba baraperi baba bagaruka ku bikorwa bidakwiye byahawe ikuzo mu Isi y’uyu munsi.

Aba baraperi bagaragaza ko Isi ntaho iri kugana mu gihe ibikorwa bibi bikomeje kuyiganza, bakanakomoza ku ngero z’ibikorwa bigayitse bikomeje kwiganza.

Nkubona Fo

‘Nkubona Fo’ ni indirimbo aba baraperi bahuriyemo bagaragaza imigenzereze batishimira mu buzima bwa buri munsi.

Muri iyi ndirimbo ntabwo aba baraperi bigeze barya iminwa kuko hari n’ingero bagiye batanga bagaragaza na myinshi mu migenzereze batishimira, harimo abarya iby’abandi.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo bagira bati “Nkubona Fo, buri uko ukinira ku isahane y’undi muntu nkubona fo, buri uko ushatse kubanira (kwitambika) imigisha yanjye nkubona fo, iyo wibye iby’abandi nkabibona simbishima nkubona fo, iyo unyanganyije i nigga (abantu) zakoze zivunika nkubona fo, kuno ushinyagurira abo urusha ubushobozi, nkubona fo […]”

Mu banigga

Iyi ndirimbo ya gatanu aba baraperi bise ‘Mu banigga’, baba bagaruka ku buzima bw’urubyiruko rukunda kurya ubuzima. Baba bishyize mu mwanya w’urubyiruko rwigamba uko rurya ubuzima nta gitangira.

Bakunda abapfu

Nkuko iyi ndirimbo yitwa, Riderman na Bull Dogg baba bagaruka uko abantu bo muri iyi minsi bakunda umuntu ari uko yitabye Imana.

Bagaragaza ko n’umuntu wanga undi iyo amaze kubona ko yitabye Imana usanga ari mu ba mbere bamuvuga neza, abanga gufasha abandi ugasanga bayakusanyirije mu kugushyingura.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo bagira bati “Abantu ubatera shida (ibibazo) bakakubwaka, wasaba ubufasha bakaguta ku byapa (bakaguhakanira) bamwe wateraga impuhwe bakakumwaza ujya gushyirwa mu itaka bose bakaza.”

Indirimbo zose ziri kuri iyi album zakozwe na Knoxxbeats wafatanyije n’abandi ba Producers barimo Inthecity wakoze kuri ’Hip Hop’, First boy wakoze kuri ’Miseke igoramye’, Dr Nganji wakoze kuri ’Nkubona fo’ na KDA Great wakoze ku ndirimbo ’Bakunda abapfu’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .