Ni Umujyi kugeza ubu ugenzurwa na Guverinoma ya Palestina ariko ukabarizwa muri Israel. Ukiwinjiramo ubona ko utaratera imbere nk’indi yo muri iki gihugu.
Abahanga mu by’umutekano, bakubwira ko atari umujyi wo kujyamo utabanje kubaza amakuru kuko Abanya-Palestina n’Abanya-Israel bakunze kuhasakiranira.
Yeriko ya none ifatwa nk’umujyi wa mbere ku Isi ukuze iri mu misozi ya kure, mu bilometero 30 uvuye i Yeruzalemu.
Nibura uri mu modoka bigusaba gukora urugendo rungana n’amasaha abiri ariko ugendera ku muvuduko wo hejuru. Kuva aho imodoka zihagarara, ugenda iminota kugira ngo winjire mu marembo ya Yeriko.
Ukihakandagiza ikirenge, usanganizwa n’ibisigazwa by’inkuta zasigaye ku nyubako za kera, zubatswe mu myaka yo hambere. Imiterere y’aka gace yakomeje kubungabungwa nk’uburyo bwo kubika amateka y’ibyahabereye kuva mu myaka ya kera.
Icyakora uko imyaka yicuma uyu mujyi ugenda wiyubaka, kugeza ubu utuwe n’abaturage ibihumbi 50 babanye neza ndetse ni umwe mu mijyi mike itarangwamo ibyaha ibyo aribyo byose kuko abawutuyemo bose baraziranye.
Yeriko wari umurwa ufite amateka mabi, wavugwagamo ubujura n’urugomo byo ku rwego rwo hejuru. Byaje kugera n’aho uvumwa ubwo Yosuwa yaharwaniraga hakagwa abantu benshi.
Muri Bibiliya, mu Gitabo cya Yosuwa 6:26, habonekamo inkuru zivuga ko akimara kuhaturiraho amagambo yo kuhavuma, yavuze ko umuntu uzubaka Yeriko narangiza urufatiro rwaho azapfusha impfura ye, yahaterera inzugi z’amarembo agapfusha umuhererezi.
Mbere yo kwinjira muri Yeriko, umuntu anyura mu Kibaya cya Yorodani ari naho hari umugezi Abisiraheli bambutse mu rugendo ruva mu Butayu bagana i Kanani.
Usibye ahari amatongo, hari n’inyubako zigezweho
Yeriko iri hafi y’Ikibaya cya Yorodani, iherereye mu bilometero 30 uvuye mu Burasirazuba bwa Yeruzalemu, ni mu bilometero birindwi uri mu Burengerazuba bw’Umugezi wa Yorodani n’ibilometero 10 uri mu Majyepfo y’Inyanja y’Umunyu.
Uvuye ku Nyanja, Yeriko iri ku butumburuke bwa metero 260, ibituma iba umujyi wa mbere wegereye amazi ku Isi. Ni wo mujyi ukuze kurusha indi ku Isi kuko amateka yerekana ko watangiye guturwa mu myaka irenga 10.000 ishize.
Yeriko ndetse n’utundi duce tuyikikije tubumbatiye amateka afitanye isano n’iyobokamana, ibisigaratongo ndetse n’imitungo kamere. Muri Yeriko, abakerarugendo bahasura batemberera mu Ngoro yiganjemo ibisigazwa bya Hisham na Tel Es-Sultan.
Bitewe n’imiterere ya Yeriko, bamwe mu bahasura bakoresha utumodoka two mu kirere kugira ngo barebe uyu mujyi bawitegeye.
Si amatongo gusa aba muri aka gace kuko hari n’ibikorwaremezo bigezweho byifashishwa n’abahasura.
Birimo imihanda yo mu kirere yifashishwa na twa tumodoka nababwiye ndetse n’inyubako zakira abantu zirimo Intercontinental Hotel na Jericho resort Village, restaurants ndetse n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.
Abatemberera muri aka gace, bakunze ariko kandi gusura umusozi Yesu/ Yezu yahuriyemo n’igeragezwa rye rya mbere.
Yezu cyangwa Yesu bitewe n’uko wizera, yageragerejwe i Yeriko na Satani ubwo bari mu isengesho, bityo ubwo yafataga umwanya akajya gusengera mu misozi miremire, Satani aza kumusaba guhindura amabuye imigati bakarya kuko bari bashonje.
Yezu/Yesu wari wamaze kubona ko ari kugeragezwa na Satani yamubwiye ko adakwiye kugerageza umwana w’Imana, amwibutsa ko umuntu adakwiye gutungwa n’imigati gusa.
Muri Luka 4:5-8 hagaragaza ko Yesu nanone yageragerejwe muri aka gace ubwo Satani yamusabaga kumuramya akamuha ubwami bwose bwari bubakikije.
Muri icyo gitabo hagira hati “Umwanzi aramuzamura amwereka ubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato, aramubwira ati “Ndaguha ubu butware bwose n’ikuzo ryabwo, kuko ari jye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese. Nuko numpfukamira ukandamya, buriya bwose buraba ubwawe. Yesu aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ”
Umusozi wa Yeriko ufite ubutumburuke bwo hejuru ukurura ba mukerarugendo batari bake bakunze no kujya kuhasengera.
Uko abatasi binjiye i Yeriko mbere yo gusenywa
Mu Gitabo cya Yosuwa 2:1-24, hari inkuru ya Rahabu yakira abatasi b’Abisiraheli akabahisha. Icyo gihe bari ahitwa i Shitimu, Yosuwa mwene Nuni yohereza abagabo babiri rwihishwa ngo bajye gutata. Bibiliya ivuga ko yababwiye kwitegereza igihugu cyane cyane i Yeriko. Binjiye mu nzu ya maraya witwaga Rahabu bararamo.
Umwami w’i Yeriko yabwiwe ko muri iryo joro hari abagabo bo mu Bisirayeli bagiye gutata igihugu, atuma kuri Rahabu amubwira kubasohora ariko undi arinangira.
Rahabu yaburije inzu abahisha hejuru yayo, abatwikira imigwegwe yari yatondekanyije. Uyu mugore basezeranye ko nibinjira muri icyo gihugu bazamurokora, banamusigiye ikimenyetso kizerekana icyo gihango bagiranye.
Mu kubacikisha yabamanuje umugozi abanyujije mu idirishya kuko inzu ye yari hejuru y’inkike y’umudugudu. Aka kagozi ni ko kabaye ikimenyetso ubwo Abisiraheli bateraga Yeriko.
Mbere yo kwinjira i Yeriko, Imana yabwiye Yosuwa wari uyoboye Abisiraheli ko we n’ingabo ze bazazenguruka uwo mudugudu inshuro imwe ku munsi, bakabikora iminsi itandatu.
Yanabategetse kugendana isanduku y’isezerano ndetse abatambyi barindwi bakayigenda imbere bavuza amahembe.
Bibiliya ivuga ko ku munsi wa karindwi babwiwe “Kuzenguruka umudugudu karindwi. Nyuma y’ibyo, muzavuze amahembe cyane kandi buri wese arangurure cyane akome urwamu rw’intambara. Hanyuma, inkike zizaherako zigwe!’
Yosuwa n’Abisiraheli bakoze ibyo bategetswe ndetse byose ni ko byagenze! Inkike zararidutse, barinjira.
Bavuye i Yeriko, Yosuwa yatumye abantu gutata kuri Ayi hafi y’i Betaveni iburasirazuba bw’i Beteli, ariko abagera ku bihumbi bitatu boherejweho bishwemo nka nka mirongo 36, bituma baneshwa kuko hari abari benze ku byashinganywe.

























Amafoto: Nsengiyumva Emmy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!