Umwanditsi wa Bibiliya mu Gitabo cya Matayo 2:1-2, agaragaza ko Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya ku ngoma y’Umwami Herode, haje abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati ‘Umwami w’Abayuda wavutse ari hehe?. Bati " Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya’."
Aya magambo aganisha ku kwerekana ko Yesu yavukiye i Bethlehem! Iki ni nacyo gihesha uyu mujyi kuba uri ku isonga mu isura cyane n’abemeramana bizera ko ari wo Umukiza wabo yatangiriyemo urugendo rwe ku Isi.
Bethlehem ni Umujyi wo muri Palestine uherereye mu bilometero 10 mu Majyepfo ya Yeruzalemu! Ni hamwe mu hakurura ba mukerarugendo benshi baturutse imihanda yose y’Isi bashaka kugera ku butaka Umwami Yesu yanyuzeho mu buto bwe.
Ubusanzwe, Bethlehem mu Giheburayo yitwa ‘Beit Lechem’, bisobanuye ‘Inzu y’Imigati’ [House of Bread]. Imibare yo mu 2017 yerekana ko uyu mujyi wari utuwe n’abaturage 28.591.
Ni umujyi ubarizwamo abaturage bafite imyemerere itandukanye barimo Abaporotesitanti n’Abayisilamu. Muri iki gihe ukunze guteza urunturuntu hagati ya Israel na Palestine.
Ku barokore batemberera i Bethlehem bizihirwa no gusura urusengero rwubatswe aho Yesu yavukiye ruzwi nka “Church of the Nativity”. Mu buvumo bwarwo ni ho Mariya yabyariye Umwana woherejwe gucungura Isi.
Bethlehem kandi irimo imva ya Rachel, umugore wa Yakobo, uyu yari umwuzukuru wa Aburahamu, uwo abemeramana bafata nka sogokuruza mu byo kwizera.
Bibiliya ivuga ko Rachel yashyinguwe mu nzira ijya muri Efurata, ni ho Bethlehem. Aho ashyinguye ni agace gasurwa cyane ndetse Abayudakazi n’Abayisilamukazi bagasura bihoraho basengera gutwita no kubyara neza.
Bethlehem ni umujyi ukiri kwiyubaka
Mu minsi ishize natembereye muri Israel, igihugu gifite amateka akomeye by’umwihariko yiganjemo ayo muri Bibiliya.
Ni urugendo rw’icyumweru nakoranye n’abo twajyanye muri ’Twende Jerusalem’, gahunda igamije gufasha Abanyarwanda gusura iki gihugu, yateguwe n’Ikigo cya Go Tell gifatanyije na Ambasade ya Israel mu Rwanda.
Ntabwo ushobora kugera muri Israel ngo urinde ugaruka i Kigali udasuye uduce tumwe na tumwe turi muri Palestine nka Bethlehem n’Umujyi wa Yeriko iri mu ifite amazina akomeye.
Nerekeza i Bethlehem nari nkubutse i Yeruzalemu ho muri Israel, urugendo byibuze rw’isaha mu modoka yihuta itigeze igira ikiyihagarika mu nzira.
Yaba i Yeruzalemu n’i Bethlehem ni abantu bubaha cyane isabato, kujyayo mu minsi ya nyuma y’icyumweru bituma usanga byinshi mu bikorwa byahagaze abantu baruhutse ndetse abandi bari mu masengesho.
Mu marembo y’i Bethlehem uvuye i Yeruzalemu uhasanga bariyeri iriho ingabo n’abapolisi ba Palestine babanza kugenzura ko wemerewe kwinjira mu gihugu cyabo. Iyo wubuye amaso imbere yawe ubona umujyi wiganjemo inzu zerekana amateka y’imyubakire yo hambere igizwe n’amabuye n’ibisigazwa by’ibitare.
Ibi biterwa n’amakimbirane Palestine ifitanye na Israel atuma nta Munya-Israel wemerewe kuyinjiramo ndetse nta n’Umunya-Palestine wakwinjira muri Israel.
Icyakora ba mukerarugendo bavuye mu bihugu byombi n’ababayobora baba bemerewe kugenda nta nkomyi.
Bitandukanye na Yeruzalumu ukubutsemo, ukinjira i Bethlehem utangira kubona umujyi uri kwiyubaka ugerageza gutera imbere ndetse ubona ko wazonzwe n’ibibazo bitandukanye.
Uwari unyoboye mu rugendo rwanjye, yansobanuriye ko gutera imbere k’uyu mujyi kwazonzwe n’intambara z’urudaca zikunze kuwubamo.
Ni umujyi muto unatuwe n’abaturage bake, mu myaka itanu bakabakabaga ibihumbi 28. Ukiwinjiramo, iyo abawutuye bakubonyemo mukerarugendo baza birukankana ibikapu, ingofero, imyenda n’indi mitako iriho amazina y’ahantu h’amateka ya Bibiliya.
Ibi baba babicuruza ku giciro kitari hasi, kimwe n’indi mijyi yaba iyo muri Israel no muri Palestine. Ibicuruzwa byaho biba byihagazeho ugereranyije n’uko ibintu bihagaze muri iyi Afurika yacu.
Icyakora hari abajya kure bagahamya ko biterwa n’uko ibicuruzwa byaho biba biri ku rwego rwo hejuru mu gukomera.
Bethlehem ni Umujyi winjiramo ugahita wibwira ko ari uw’abakirisitu bitewe n’amafoto ndetse n’ibibumbano byashyizwe ku muhanda biri kugurishwa. Icyakora ku rundi ruhande wiganjemo n’Abayisilamu kuko bawubatsemo imisigiti myinshi kandi minini.
Urugendo rw’iminota nk’icumi uvuye aho nakwita mu Mujyi hagati, ni rwo ukora kugira ngo ugere ku rusengero rwiswe "urw’Amavuko" [Church of Nativity], uru rukaba rwubatse aho bivugwa ko Yesu Kirisitu yavukiye.
Ukigera kuri uru rusengero uhasanga ba mukerarugendo benshi bagiye kwiragiriza Uwiteka muri ako gace.
Ni inyubako nini kandi iri ku rwego rwo hejuru, icyakora uyigezemo imbere usanga umubare muto w’abiragiza Uwiteka mu gihe abandi benshi baba bayizenguruka basobanurirwa amateka yayo.
Usibye kuba ari Umujyi ukurura ba mukerarugendo, Bethlehem ikorerwamo ubucuruzi bw’ibyo kurya n’ubushabitsi bwiganjemo ubwo gucuruza imitako ifite aho ihuriye n’ukwemera kw’abakirisitu.


















































Amafoto: Nsengiyumva Emmy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!