Tweet ya Ellen DeGeneres yo mu myaka 11 ishize yarikoroje ku mbuga nkoranyamabaga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Kanama 2020 saa 02:19
Yasuwe :
0 0

Ibya Ellen DeGeneres bikomeje kuba agatereranzamba ndetse ntabwo agisiba mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga sinakubwira hibereye nk’iwabo kuko agaruka cyane mu biganiro by’abazikoresha.

Uyu mugore uri mu ruhuri rw’ibibazo, noneho abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwanjamye bifashishije ubutumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter muri Kamena 2009.

Ubwo butumwa bwagiraga buti: “Natumye umwe mu bakozi banjye arira nk’uruhinja ku kiganiro cy’uyu munsi. Mvugishije ukuri, numvaga ari byiza.”

Abantu benshi bongeye kugarura ubu butumwa bwo mu myaka 11 ishize bavuga ko, yagiye aca amarenga ko abakozi bakora mu kiganiro cye babayeho nabi ariko abantu bakabigira urwenya.

Mu bitekerezo byashyize kuri ubu butumwa bwa Ellen bwo mu 2009 abantu bagiye bifashisha amashusho arimo ay’umukoresha ari gukubita umukozi undi akavuga ko nta kibazo.

Abandi bakavuga ibindi bintu byinshi bagaragaza ko Ellen DeGeneres yagiye abihishamo none ubu akaba ari kuvumburwa.

Gusa Pagesix isanzwe yandika amakuru yiganjemo ay’imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yo yanditse igaragaza ko ubu butumwa bwa Ellen DeGeneres bwari bujyanye n’umukozi we yatunguriye mu kiganiro ko nta kibi yakoze uwo munsi.

Ngo uwo mukozi icyo gihe yatunguye ni uwitwa Jeannie Klisiewicz. Uyu mukozi yahawe akazi mu 2008 nyuma y’igihe yari amaze yanditse asaba ko ashaka akazi muri iki kiganiro.

Ellen DeGeneres nyuma y’umwaka akorana n’uyu mukozi yashatse kumukorera ikintu cyiza kubera ukuntu yitwaraga mu kazi ke, agatera abandi akanyamuneza.

Ibyo kwibasira Ellen DeGeneres bikomeje kwisukiranya kubera ubucukumbuzi bwakozwe muri Nyakanga 2020 na BuzzFeed, ubwo baganirizaga abantu barenga 30 bakoze mu kiganiro cye bakavuga ko bagiye babangamirwa n’abakozi bo hejuru.

Aba bakozi bashinja iki kiganiro kubamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irondaruhu n’ibindi byinshi.

Nyuma yo kumva ibi, Sosiyete ya Warner Bros yari ishamikiyeho Ellen Show yahise itangiza iperereza ndetse abavuzweho ibikorwa bibangamira abakozi mu kiganiro cya Ellen barimo Kevin Leman, Ed Glavin na Jonathan Norman,bamaze guhagarikwa.

Ellen amaze iminsi yibasirwa cyane biturutse ku bivugwa ku kiganiro cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .