Iri rushanwa rifite muri gahunda gufasha abahanzi bakiri bato badafite ubushobozi kandi bafite impano ntashidikanywaho nk’uko Alain Muku yabitangarije IGIHE.
Alain Muku yavuze ko uyu mwaka ubwo hatoranywaga abahatana byahereye mu ntara zose ariko bikorwa mu buryo butamamajwe bikomeye.
Nyuma yo kuzenguruka intara zose ngo batoranyije abantu 19 babashije kugera muri ½ , kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019 bahataniye kwinjira mu cyiciro cya nyuma.
Muri 19 bari bageze muri ½, umunani nibo batsinze barimo Uwase Nadia na Mushashi Odile bo mu karere ka Ngoma, Rugamba Claude w’i Rusizi, Cyilima Buhungiro Jean Climaque w’i Kirehe, Itsinda ry’Abatanihira, Itsinda rya Gakondo y’Igisaka cy’imigongo mu karere ka Kirehe, Niyigena Hycinthe w’i Musanze, Ganza Michael w’i Musanze na Uwimana Esther w’i Ngoma.
Aba umunani bakomeje imyitozo ikomeye iganisha ku munsi wa nyuma w’irushanwa uteganyijwe mu gitaramo kizabera muri St Andre tariki 15 Ukuboza 2019.
Abahanzi bose uko ari umunani bari gufatanya n’itsinda ry’abacuranzi b’abahanga bayobowe n’uwitwa Khalim uzwi cyane mu gucuranga ingoma.
Kuri ubu aba bahanzi bamaze icyumweru bitoza , mu gihe bagomba kumara ibyumweru bibiri mbere y’uko umunsi nyiri izina ugera.
Reba ubwo twasuraga aba bahanzi mu myitozo ikaze y’iri rushanwa
Reba ikiganiro twagiranye na Esther umwana w’umukobwa ufite ubumuga uri mubageze kuri Finali ya Hanga Higa


TANGA IGITEKEREZO