Bianca wemeza ko yashegeshwe bikomeye n’urupfu rw’umubyeyi we, ku rundi ruhande yemeza ko ari na we umutera imbaraga zo gukora cyane kuko atifuza ko aho ari azamubona nk’uwacitse intege.
Ibi kimwe n’urwibutso afite ku mubyeyi we, Bianca yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro na IGIHE.
Muri iki kiganiro Bianca yemeje ko yashegeshwe n’urupfu rw’umubyeyi we ndetse n’ubu akaba atarakira neza, ati “Kuva navuka ni ubwa mbere navuga ngo nababaye bitarabaho. N’ubu mba numva ntarakira neza kuko kiriya ni igikomere umuntu atapfa gukira.”
Bianca ahamya ko kwitaba Imana k’umubyeyi we byamwambuye igice kinini ku buzima bwe, ati “Agenda hari igice kinini cya Bianca yatwaye n’ubu ntarabasha kugarura.”
Ku rundi ruhande Bianca ahamya ko ikintu cya mbere yibukira ku mubyeyi we ari uko ari we wamuhitiragamo imyenda yambaraga mu gihe yari akiriho.
Ati “Iyo ndi kwitegura ngiye ku kazi ni ibintu bimvuna cyane, kuko yari umuntu uzi imyenda nakwambara. Imyenda nambaraga 80% ni we wabaga yayemeje. Urumva rero iyo ndi kwitegura ngiye ku kazi mpita mubona ari kunyereka uko nakwambara.”
Bianca ahamya ko bimwe mu byo akumbuye ku mubyeyi we harimo inama ze ndetse no kumutera imbaraga mu gihe yabaga yumva zimushizemo kubera ibibazo byo ku Isi.
Kimwe mu bintu Bianca ahamya ko bitamworohera, ni uko umubyeyi we yitabye Imana bari bamaze akanya gato batandukanye.
Ati “Ntiyari arwaye yari muzima, twasangiye ibya saa sita, hari ibirori nari ngiye kujyamo […] tumaze kurya yagiye kwiruhukira nanjye njya mu byanjye, mu gihe nari ngeze aho byagombaga kubera bahita bampamagara ngo ameze nabi bamujyanye kwa muganga, nahise nkata njyayo ariko na bwo birangira yitabye Imana.”
Uyu mukobwa ahamya ko nubwo urupfu rw’umubyeyi we rwamushegeshe, amasengesho no kuzirikana inzozi ze umubyeyi we yari azi ari byo byatumye akira vuba ku buryo yongeye gusubukura ibikorwa bye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!