00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twari twaratinze guhuza - Tom Close avuga kuri Jay C na Khalfan bakoranye indirimbo ‘Agaca’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 April 2025 saa 07:36
Yasuwe :

Tom Close yavuze ko akurikije uko yahuje na Khalfan na Jay C mu ndirimbo ‘Agaca’, asanga yari yaratinze gukorana na bo kuko ari abahanga ku rwego rwo hejuru.

Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari abajijwe kuri iyi ndirimbo yise ‘Agaca’.

Ati “Ni ubwa mbere nari nkoranye n’aba baraperi, ngira ngo ariko abumvise indirimbo nabo babikubwira cyangwa dushobora kuba duhuje kwemeranya ko twari twaratinze gukorana. ni abahanga mu by’ukuri bafite impano zidasanzwe.”

Tom Close avuga ko uretse kuba yarakoranye n’abaraperi beza, ikindi yishimira ari ubutumwa bburi muri iyi ndirimbo.

Ati “Nibaza ko ku Isi nta muntu ubayeho adafite abamurwanya cyangwa ibimurwanya. Ni indirimbo iri mu Kinyarwanda cyumvikana ntekereza ko buri wese atoramo ubutumwa bwe. Icyakora icyo nabwira abantu baba bashaka kurwanya abandi bakwiye kwibuka ko ukubaho ku imishwi atari impuhwe z’agaca, byose bigenwa na Nyagasani.”

Jay C umwe mu baraperi bakoranye na Tom Close muri iyi ndirimbo, we ahamya ko yanyuzwe n’uburyo yanditse ndetse n’ubutumwa buyigize.

Ati “Ubundi uriya niwe Tom Close wa nyawe, muribuka indirimbo nka ‘Sinarinkuzi’, ‘Sibeza’ n’izindi, ikizamukubwira ni uko agira ubutumwa wumva bidasabye guca ku ruhande ariko kandi bugahura n’ubuzima bwacu bwa buri munsi.”

Tom Close amaze iminsi ari gukorana n’abaraperi cyane ko indirimbo yaherukaga gusohora ari iyitwa ‘Cinema’ yakoranye na Bull Dogg.

Tom Close ahamya ko yakabaye yarakoranye cyera n'aba baraperi barimo Khalfan na Jay C kuko bafite impano zidasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .