Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari abajijwe kuri iyi ndirimbo yise ‘Agaca’.
Ati “Ni ubwa mbere nari nkoranye n’aba baraperi, ngira ngo ariko abumvise indirimbo nabo babikubwira cyangwa dushobora kuba duhuje kwemeranya ko twari twaratinze gukorana. ni abahanga mu by’ukuri bafite impano zidasanzwe.”
Tom Close avuga ko uretse kuba yarakoranye n’abaraperi beza, ikindi yishimira ari ubutumwa bburi muri iyi ndirimbo.
Ati “Nibaza ko ku Isi nta muntu ubayeho adafite abamurwanya cyangwa ibimurwanya. Ni indirimbo iri mu Kinyarwanda cyumvikana ntekereza ko buri wese atoramo ubutumwa bwe. Icyakora icyo nabwira abantu baba bashaka kurwanya abandi bakwiye kwibuka ko ukubaho ku imishwi atari impuhwe z’agaca, byose bigenwa na Nyagasani.”
Jay C umwe mu baraperi bakoranye na Tom Close muri iyi ndirimbo, we ahamya ko yanyuzwe n’uburyo yanditse ndetse n’ubutumwa buyigize.
Ati “Ubundi uriya niwe Tom Close wa nyawe, muribuka indirimbo nka ‘Sinarinkuzi’, ‘Sibeza’ n’izindi, ikizamukubwira ni uko agira ubutumwa wumva bidasabye guca ku ruhande ariko kandi bugahura n’ubuzima bwacu bwa buri munsi.”
Tom Close amaze iminsi ari gukorana n’abaraperi cyane ko indirimbo yaherukaga gusohora ari iyitwa ‘Cinema’ yakoranye na Bull Dogg.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!