Suka Ntima ari mu bahanzi bamaze igihe bakorera umuziki mu Bubiligi, ndetse yahishuriye IGIHE ko mbere y’uko Stromae yamamara, bari barakoranye indirimbo bikarangira idasohotse.
Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, aho yemeje ko mu gutangira umuziki we yakuranye n’abarimo Stromae bari inshuti ze kuva mu buto, cyane ko bakunze guhurira mu bitaramo bakiri abahanzi bashakisha kuzamura izina ryabo.
Iyi ndirimbo bari bayise ‘Ça marchera.’ Kimwe mu byatumye idasohoka ni izamuka rya Stromae ryatumye imikorere n’imicungire y’ibihangano bye ihinduka. Muri iyo ndirimbo, Stromae aba ari kurapa, ibyashoboraga kugira ingaruka ku bihangano bye byari bimaze gutuma akundwa muri iyo minsi.
Ati “Stromae Twarakuranye, twatangiye umuziki dukorana mu bitaramo bimwe ni uko yaje kugira amahirwe agira indirimbo iramenyekana cyane. Ni umuntu twakoranye indirimbo yitwa ‘Ça marchera’ ariko ntiyasohoka kuko yarapaga.”
Suka Ntima yatangiriye umuziki mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko kuva mu 2006 yinjiye mu byo gukora injyana nka Jazz na Soul zatumye yigwizaho abakunzi mu Bubiligi aho bari bamuzi nka Soul T.
Mu 2019 nibwo uyu musore yahinduye umuvuno atangira gukora ‘Afro Fusion’ mu rwego rwo kurushaho kureshya abakunzi b’umuziki bo mu Rwanda.
Kuri ubu afite indirimbo zirimo ’Gimme Love’ yakoranye na DJ Pius, Let it drip, Your body n’izindi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!