Turahirwa washinze Moshions yashyizwe mu bahanga imideli batanu bagiye guhugurwa na Lagos Fashion Week

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Gashyantare 2020 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Turahirwa Moses washinze inzu ihanga imideli ya Moshions yashyizwe mu bahanzi b’imideli batanu muri Afurika, bagiye guhabwa amahugurwa mu gihe cy’umwaka na Lagos Fashion Week.

Rugamba Danny ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’inzu ya Moshions yabwiye IGIHE ko iki gikorwa Turahirwa agiye kucyitabira ariko bikaba bitavuze ko bimuhesha amahirwe yo kuzerekana imyambaro ye muri Lagos Fashion Week izaba muri Nyakanga 2020.

Ati “Kuba Turahirwa yatoranyijwe muri aba bahanzi b’imideli bazahugurwa ntabwo bivuze ko bimuhesheje amahirwe yo kuzerekana imyambaro ye muri Lagos Fashion Week kuko biratandukanye cyane, n’abandi batari muri aba batanu bemerewe kuzerekana imyambaro yabo.”

Yavuze ko Turahirwa na bagenzi bazahugurwa n’inzobere mu by’imideli muri Nigeria no mu bindi bihugu byamaze gutera imbere cyane mu ruganda rw’imideli.

Turahirwa Moses yatoranyijwe n’abandi bagenzi be bane barimo abakobwa babiri ari bo Kadiatta Diallo wo muri Mauritania ufite inzu y’imideli ya Niuku na Elfreda Fakoya wo muri Nigeria ufite inzu y’imideli ya Elfreda.

Abandi bagabo barimo ni David Dodoo wo muri Ghana ufite inzu ihanga imideli ya Chip o Neal na Taju Ibrahim wo muri Nigeria ufite inzu ihanga imideli ya TJWHO.

Turahirwa yari aherutse kugirwa Ambasaderi w’Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint Germain [PSG] nyuma y’aho isinyaniye amasezerano y’imikoranire n’u Rwanda; ndetse ari mu bantu batoranyijwe bazagaragara hamurikwa imyambaro mishya y’iyi kipe.

Moses Turahirwa umaze kamamara nka Moshions yari yatumiwe muri iki gikorwa, nyuma y’uko mu mwaka ushize yahaye impano ikibumbano kimaze kwamamara ku Isi kiri muri uyu mujyi kizwi nka ‘Manneken-Pis’.

Ibi Moshions yabikoze mu rwego rwo kwishimira imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye, anambika iki kibumbano cya Manneken-Pis umwambaro gakondo w’abanyarwanda ‘Umushanana’ uri mu mbumbe y’imyambaro yari aherutse gushyira hanze.

Muri uwo mwaka Moshions yambitse Umushanana Robot yitwa Sophia ubwo yatangaga ikiganiro mu nama ya Transform Africa yabereye i Kigali ku nshuro yayo ya gatanu muri Gicurasi.

Iyi nzu imaze kuba ubukombe, ni inzu y’imideli ikomeye mu Rwanda kandi yambika abantu batandukanye b’ibyamamare barimo n’abayobozi bakuru b’igihugu.

Iyi nzu ya Moses Turahirwa w’imyaka 27 imaze kwamamara, yayishinze mu 2013 gusa mu 2015 nibwo yayandikishije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, nk’uruganda rukora rukanatunganya imideli.

Yatangiranye n’umudozi umwe ariko ubu afite abakozi bahoraho 13, barimo umunani bashinzwe kudoda n’abandi bashinzwe gushaka amasoko no kumenyekanisha ibikorwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Batanu bagiye guhugurwa barimo Turahirwa washinze Moshions
Turahirwa Moses washinze inzu ihanga imideli ya Moshions

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza