Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga mu butumwa atamajijeho umwanya munini kuko yahise abusiba, yibukije ADEPR ko batinze kwandika ibaruwa isaba ko ibikorwa bye byahagarikwa kuko yasohotse ari kubisoza.
Iyi baruwa ADEPR Paruwasi ya Tyazo yayandikiye umuyobozi wa Guest House Ltd ikodesha inyubako Turahirwa Moses yamurikiragamo imyenda ye yise “Ituro” kuva ku wa 13-15 Werurwe 2025.
Muri iyi baruwa yanditswe ku wa 15 Werurwe 2025, ubuyobozi bwa ADEPR bwibukije ubuyobozi bwa Guest House Ltd ko bagomba guhagarika ibikorwa byo kumurikira imyenda ya ‘Moshions’ mu nyubako yabo kuko ibyaberagamo binyuranyije n’imyemerere y’Itorero.
Bimwe mu byo batemeraga nkuko bigaragara mu ibaruwa ADEPR yandikiye abakodesheje iyi nyubako harimo gukoresha ibirango by’Itorero ibyo bitagenewe, bavuze kandi ko ibyaberagamo bihungabanya abakirisitu kandi aribo bashinzwe kureberera no guhindura icyumba cyamurikirwagamo iyi myenda uko batagisanze kandi nta burenganzira babifitiye.
ADEPR yasabaga ko ibi bikorwa bihagarikwa bitarenze saa kumi n’imwe z’umugoroba mu gihe nubundi wari umunsi wa nyuma w’iri murika ryahereye mu Karere ka Nyamasheke mbere y’uko Turahirwa Moses abikomereza hanze y’u Rwanda.
Byitezwe ko iri murika azarikomereza mu Bushinwa, i Kampala ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho azasoreza iri murika.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!