00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turahirwa Moses yongeye kugaragara yambaye ubusa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 January 2025 saa 07:19
Yasuwe :

Turahirwa Moses washinze inzu ihanga imideli ya Moshions yongeye kugaragaza amafoto ku mbuga nkoranyambaga, yambaye ubusa buri buri.

Turahirwa yari amaze igihe atagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuri ubu yashyize hanze uruhererekane rw’amafoto n’amashusho aho agaragaza ko ari mu Mujyi wa Abu Dhabi, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Muri aya mashusho harimo ayo agaragara ari ku mucanga yambaye ishati ndetse n’ikariso byonyine, ari gutumura itabi. Ni amashusho yaherekejwe n’indirimbo ya Wizkid na Tiakola bise “Après Minuit”.

Uretse aya ariko hari n’indi foto yashyize kuri Instagram, aho yafotowe ateye umugongo umufotozi, yambaye ubusa buri buri ku buryo igice cy’umubiri we cyose kuva ku mutwe kugera ku birenge kigaragara.

Turahirwa yaherukaga kuvugwa mu 2023 ubwo yafungwaga akaza gufungurwa nyuma yo kumara igihe ashyira ubutumwa butandukanye ku mbuga nkoranyambaga akagera aho azifashisha, ashyira hanze ifoto igaragaza ko yahinduriwe igitsina muri pasiporo ye, ko atakiri umugabo ahubwo ko ari umukobwa.

Ni ubutumwa bwaje bukurikira andi mashusho yagiye hanze, asambana n’abagabo bagenzi be ndetse n’indi foto ye yambaye ubusa buri buri.

Turahirwa Moses 'Moshions' yongeye kugaragaza amafoto ku mbuga nkoranyambaga, yambaye ubusa buri buri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .