00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turahirwa Moses yashinjwe gucuruza urumogi, asuka amarira mu rukiko

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 May 2025 saa 10:12
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwavuze ko uretse kuba Turahirwa Moses akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ari no gukorwaho iperereza ku bijyanye no kurucuruza.

Ni ingingo yagarutsweho kuri uyu wa Kabiri ubwo uyu musore wamenyekanye ubwo yashingaga inzu y’imideli ya Moshions yitabaga urukiko, ngo aburanishwe ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akurikiranyweho.

Turahirwa Moses yabwiye urukiko ko yemera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse ko ubwo yafatwaga yemeye gutanga ku bushake urumogi rutagera ku magarama abiri. Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko yafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa by’agateganyo kuko mu byaha bumukurikiranyeho harimo n’icyo gucuruza urumogi kigikorwaho iperereza.

Turahirwa Moses yahawe ijambo ngo yisobanure ku bivugwa n’Ubushinjacyaha, kuvuga biramunanira ahubwo atangira kurira, ariko umucamanza amusaba gutuza akisobanura ku byo aregwa.

Ku bijyanye no gutunda ibiyobyabwenge, umushinjacyaha yavuze ko bishimangirwa no kuba mu ibazwa rye, Turahirwa Moses yaremeye ko ibiyobyabwenge yafatanywe, yabivagana muri Kenya, akabinywa.

Ku bijyanye no kubika ibiyobyabwenge bishimangirwa no kuba yaremeye ko yafatanywe urumogi, nubwo atemera ingano y’urwo yafatanywe.

Umushinjacyaha yagaragaje ko inyandiko y’abagenzacyaha bakoze iperereza n’iy’ifatira yerekanye ko yafatanywe udupfunyika 13.

Yibukije urukiko ko Turahirwa Moses atari ubwa mbere akurikiranyweho iki cyaha, kuko yaherukaga kugihamywa n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba ko yafungwa by’agatenyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Turahirwa Moses ubwo yagezwaga ku rukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .